IGIHE

Jackson Mandela mu mushinga wa filimi izakinirwa mu Ishyamba rya Nyungwe

4 21-10-2019 - saa 22:05, IGIHE

Umunyarwanda Jackson Mandela umaze kuba intyoza mu kwandika no gukina filimi aho akorera muri Afurika y’Epfo ari gutegura iyo azakinira mu Ishyamba rya Nyungwe igaragaza ubutwari bw’Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga Amahoro ku Isi.

Jackson Mandela yatangiye umwuga wo gukina no gutuganya filimi mu 2017; amaze gushyira hanze ebyiri zirimo ikubiyemo ubutumwa bw’iyobokamana iri mu Cyongereza yitwa “The field of temptation” n’ijyanye n’umuco yitwa “Umunsi Mubi” ivuga ku rukundo rw’umuhungu n’umukobwa badahuje ururimi.

Uyu musore ni we wandika filimi, akazikina ndetse akanazitunganya binyuze mu ikompanyi ye yitwa G.I.G Films.

Izina rya Jackson rimaze kuzamuka ndetse yatangiye kwitabira amaserukiramuco akomeye muri filimi abera muri Afurika y’Epfo arimo Jozi International Film Festival na CAPE Town International Film Market and Festival.

Filimi ye yatwaye igihembo mu iserukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Johannesburg muri uyu mwaka, anagirwa umukinnyi wa filimi uri mu bazamuka muri Durban International Film Festival yo ku wa 18-28 Nzeri 2019.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Jackson yavuze ko akomeje gukora cyane ndetse ari kwandika filimi nshya.

Yagize ati “Ndi gutegura filimi izaba irimo ibikorwa byinshi. Ndateganya kuyifatira mu Ishyamba rya Nyungwe. Ni filimi izaba ivuga ku basirikare b’u Rwanda boherejwe kugarura amahoro mu bihugu birimo intambara nka Sudani. Iyi filimi izaba irimo abakinnyi b’Abanyarwanda basanzwe bazwi.’’

Yakomeje avuga ko iyo filimi izatwara miliyoni zisaga 370 Frw, biteganyijwe ko izasohoka mu 2020.

Mu bihe bitandukanye ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro ku Isi zagiye zambikwa imidari, kubera kugaragaza ubutwari n’ubunyamwuga mu kazi zikora, binashyira mu kaga ubuzima bwazo.

Kugeza ubu muri Sudani y’Epfo habarizwa abasirikare b’u Rwanda 2728 mu gihe muri Centrafrique ho habarizwa abasirikare barwo barenga 1,370 n’abapolisi 430.

U Rwanda rufite ingabo n’abapolisi basaga 6500 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.

Mu yindi mishinga, Jackson Mandela afite harimo uwo kwandika filimi izaba yitwa “Invisible enemy.’’ Mu mwaka utaha arateganya kuzitabira iserukiramuco rikomeye rizabera mu Mujyi wa Alexandria mu Misiri.
Uyu mukinnyi wa filimi aritegura gushinga urugo mu birori bizabera kuri Bethesda Holy Church ku Gisozi, ari naho umukunzi we uzwi ku izina rya Nana asengera. Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe ku wa 26 Ukwakira 2019.

Jackson Mandela yize mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabare mu Karere ka Ngoma. Yize ibijyanye no gukora filimi mu Mujyi wa Dar Es Salaam mbere yo gukomereza muri Afurika y’Epfo.

-  Reba hano agace gato ka film Jackson Mandela yise “Umunsi mubi”

Umunyarwanda Jackson Mandela amaze kuba intyoza mu kwandika no gukina filimi
Yakuranye impano yo kuririmba mbere yo kwiyegurira gukina filimi
Filimi "Umunsi Mubi'' iri mu zo Jackson Mandela yamenyekaniyemo
Filimi yiswe “Umunsi Mubi” ivuga ku rukundo rw’umuhungu n’umukobwa badahuje ururimi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Analyste 2019-10-22 15:25:16

Nanjye muzankasitinge

2
Analyste 2019-10-22 15:25:16

Nanjye muzankasitinge

3
Analyste 2019-10-22 15:25:16

Nanjye muzankasitinge

4
Analyste 2019-10-22 15:25:16

Nanjye muzankasitinge

Kwamamaza