IGIHE

Isimbi Alliance yamuritse filime nshya (Amafoto)

0 13-09-2021 - saa 20:51, Uwiduhaye Theos

Isimbi Alliance wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda nka Alliah Cool akaba umwe mu bakobwa bari imbere muri uru ruganda, yashyize hanze filime yise ‘Alliah the movie’ igaruka ku ihohoterwa rikorerwa abagore.

Ni filime yerekanwe ku Cyumweru, tariki ya 12 Nzeri 2021, kuri Canal Olympia imara isaha n’iminota 40.

Filime ya Alliah ivuga ku buzima bw’umukobwa wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye akiri isugi bikaza kumuviramo gutwita.

Iyi ‘role’ ikinwa na Alliah igaragaza uyu mukobwa uba ubana na se nyuma y’uko atwite se akamushyira umusore wamuteye inda.

Nyamara ntabwo ubuzima bumumerera neza kuko uyu musore amuzaniraho indaya akajya asambana nazo undi yumva.

Nyuma yo kwerekana iyi filime, Isimbi yatangaje ko atari ubuzima bwe bwite yakinnye ahubwo ari ibyo agenda abona muri Sosiyete Nyarwanda.

Yavuze ko guhera ubu agiye gukorana umwete agateza imbere Sinema Nyarwanda kandi yemeza ko afite imbaraga n’ubushake. Ati “Mfite imbaraga n’ubushake bwo kubikora bizakunda.”

Umuyobozi w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (TI-RW), Ingabire Marie Immaculée, wari uri muri iki gikorwa yashimiye uyu mukobwa avuga ko ihohoterwa rikwiye guhagurukirwa.

Ati “Abahanzi turabakunda umunsi twababuze tuzababara. Uyu munsi mfite amarangamutima menshi kandi iyo nyafite simvuga. Alliance ndamukunda cyane. Nk’umuntu ubabazwa n’ibintu abana b’abakobwa bahura nabyo ngushimiye ibyo wakoze byereka abana uko bagomba kwitwara.”

“Tugomba kwamagana agasuzuguro twabonye. Nta muntu ukwiriye agaciro kuruta umugore. Ndagushimiye kandi nzakomeza ngushimire. Mureke dufatanye na Alliance kuyobora urubyiruko.”

Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Muyoboke Alex, Platini, Bruce Melodie, Rocky Kirabiranya, Anitha Pendo, Massamba Intore, Super Manager, DJ Pius n’abandi batandukanye.

Mu kwerekana iyi filime, Estrellita Ltd ni yo yafashije abantu bari bitabiriye. Aba basanzwe bakora mu birori bitandukanye nko mu bukwe, muri stade bakora ibinjyanye na Protocol ndetse na Branding.

Alliah yavuze ko azakora uko ashoboye kose akamenyekanisha Sinema Nyarwanda
Alliah ari kumwe n'umunyamakuru Bianca
Baraka ukina yitwa Justin muri iyi filime
Bruce Melodie yari ahari
Danis Christelle Igeno Uwase benshi bazi ku rubuga rwa Instagram nka "AmChristella" ndetse uri muri "Katapilla" ya Bruce Melodie yari yitabiriye iki gikorwa
DJ Pius ari mu bari bitabiriye iki gikorwa
Massamba areba filime ya Alliah
Super Manager, Massamba na Ireney Mercy bari mu bari bitabiriye imurikwa ry'iyi filime
Platini P ari kumwe n'Abanya-Nigeria bafashije Alliah mu gukora iyi filime bazakomeza kumufasha no mu bindi
Rocky Kirabiranya na Ben Adolphe bafatana ifoto
Rosine Bazongere n'umunyamakuru Mustafa Kiddo bari bitabiriye iki gikorwa
Umuhanzikazi Gretta Gigi ari mu bari bitabiriye iki gikorwa
Abakobwa bo muri Estrellita Ltd ni bo bari muri Protocol
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza