Icyamamare muri sinema i Hollywood, Idris Elba, yatangaje ko ateganya kwimukira muri Afurika mu myaka 10 iri imbere.
Uyu mukinnyi wa filime yabwiye BBC ko azimukira muri Afurika nk’umwe mu migambi afite wo kuzamura uruganda rwa sinema kuri uyu Mugabane.
Uyu mugabo amaze iminsi i Accra muri Ghana mu nama igaruka ku ruganda ndangamuco muri Afurika.
Yagize ati “Numva nzahitamo kuguma hano, ntabwo ari uguteganya, bigiye kuba. Ntekereza ko nshobora kuzaza mu myaka itanu cyangwa 10 iri imbere, Imana nibishaka.”
Yavuze ko ashobora kuzaba i Accra muri Ghana, Freetown muri Sierra Leone ndetse no muri Zanzibar.
Ati “Ngiye kugerageza kujya ahantu babara inkuru, nicyo cy’ingenzi.”
Mu minsi yashize Elba yari yahawe ubutaka muri Zanzibar bwo kubakaho studio ya filime muri iki kirwa cya Tanzania. Ibi byatangajwe ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 27 ya Zanzibar International Film Festival (ZIFF).
Iyi studio mpuzamahanga yo muri Zanzibar, yitezweho ko izaba ihanganye n’izindi zikomeye ku Isi. Igitekerezo cy’iyi studio cyaganiriweho bwa mbere muri Mutarama 2023.
Icyo gihe Elba n’umugore we bari bahuriye na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu mu Busuwisi.
Uretse muri Zanzibar ashaka kandi kubaka indi studio muri Ghana. Ubusanzwe uyu mugabo w’imyaka 52 yavukiye i Londres ariko nyina avuga muri Ghana mu gihe se avuka muri Sierra Leone.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!