IGIHE

Filime ya Dusabejambo yatsindiye arenga miliyoni 57 Frw

0 10-01-2025 - saa 08:27, Uwiduhaye Theos

Filime yayobowe na Dusabejambo Marie Clémentine yahembwe Amayero ibihumbi 40, [ ni ukuvuga arenga miliyoni 57 Frw]; muri TUI Care Foundation Award ishamikiye ku iserukiramuco mpuzamahanga rya filime rya Berlinale ribera mu Budage.

Iyi filime yahembwe ni iyitwa “Benimana” yayobowe na Marie Clémentine Dusabejambo, ikorwa ku bufatanye bwa EJO-CINE yo mu Rwanda na Ogweli Productions yo muri Côte d’Ivoire.

Ni filime igaruka ku mubyeyi witwa Veneranda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Isobanura inzira y’ubwiyunge bitewe n’Inkiko Gacaca, nyuma ya Jenoside n’ingaruka Jenoside yagize ku bayirokotse.

‘TUI Care Foundation Award’ Dusabejambo yatwaye, ni igihembo gitangwa buri mwaka kigamije gushyigikira abakora filime muri Afurika, babara inkuru z’ibintu bitandukanye biba cyangwa byerekeye amateka yabaye mu bihugu byabo.

Dusabejambo wayoboye iyi filime afite imyaka 38. Yavukiye mu Mujyi wa Kigali.

Ni we wanditse filime ya Yves Montand Niyongabo yitwa ‘Maibobo’ yagiye hanze mu 2009. Yamuhesheje kumenyekana kubera amaserukiramuco atandukanye yitabiriye arimo Rotterdam International Film Festival, The Göteborg Film Festival na The Film Festival yabereye muri Afurika, Asia n’indi migabane.

Mu 2010 yatangiye umushinga wa filime yise ‘Lyiza’ ivuga ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka n’ubumwe n’ubwiyunge, yagiye hanze mu 2011.

Yerekanywe mu maserukiramuco atandukanye akomeye hirya no hino ku Isi arimo Tribeca Film Festival, inamuhesha igihembo muri Carthage Film Festival.

Yakoze kandi “A Place for Myself” yavugiyemo imibereho n’ubuzima bw’abafite ubumuga bw’uruhu, agaruka ku mukobwa w’imyaka itanu uhabwa akato n’abandi banyeshuri bigana, agashakisha ubuhungiro mu kigo yajya yihereramo atari kumwe n’abandi.

Iyi filime yamuhesheje ibihembo birimo icyitiriwe Thomas Sankara muri Pan-African Film & Television Festival cyatanzwe mu 2017, i Ouagadougou muri Burkina Faso.

Dusabejambo ni umwe mu bakoze ku mishinga ya filime zerekanwe mu iserukiramuco rya Zanzibar International Film Festival (ZIFF) 2018. Indi filime ye yamamaye ni iyitwa ‘Icyasha’. Dusabejambo ayobora filime akazandika.

Filime yayobowe na Dusabejambo Marie Clémentine yahembwe arenga miliyoni 57 Frw
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza