IGIHE

Ubutumwa bwa Alex Muyoboke ku banenga imyambarire ya The Ben

0 10-06-2025 - saa 22:59, Kangabe Nadia

Muyoboke Alexis umwe mu bakorana bya hafi n’umuhanzi The Ben yagaragaje ko imyambarire ye ntacyo itwaye nk’uko abantu bakunze kubivuga bamunenga, ndetse abasaba ko bakunda umuziki kurusha ibyo bindi bitaho bitawuteza imbere.

Uretse kuba umuziki wa The Ben n’ubuhanga awugaragazamo biri mu bivugwa cyane kuri we, gusa ibijyanye n’imyambarire ye bimaze igihe bivugisha abatari bacye biganjemo ababinenga bavuga ko atambara neza.

Ibi nibyo Muyoboke Alexis yakomojeho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yagaragaje icyo atekereza ku myambarire ya The Ben cyane ko amuba hafi mu bikorwa by’umuziki.

Yagize ati “Bareke The Ben yambare uko abyifuza, sinanze ko batanga ibyifuzo byabo ariko kuri njyewe iyo abyambaye nkabona arabyishimiye ntakibazo”.

Muyoboke kandi yakomoje ku kuba The Ben yambikwa n’abantu batandukanye baba bamushimiye imyambaro aserukana.

Ati “Ntabwo ari umuntu umwe umwambika ni abantu batandukanye”.

Ubwo yagarukaga kubanenga imyambarire ya The Ben, yagize ati “Bajye babyihanganira bakunde umuziki kurushaho. Ariko na we arabyumva, kuba bakubwira ngo uhindure imyambaro”.

Muyoboke kandi yanagaragaje ko ku giti cye atemeranya n’abagaya imyambarire ya The Ben kuko ntakibazo ayibonaho.

Ati “Njye mbona ntacyo bitwaye, rwose ntacyo bitwaye ku myambarire ya Ben. Niba bashaka ko azajya ajya ku rubyiniro ibituza yabishyize hanze ibyo ntabwo bizakunda kuko Ben hari indangagaciro afite nk’umunyarwanda”.

Ibi Muyoboke Alexis abitangaje nyuma y’igihe kitari gito The Ben yibasirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga bamugaya ku myambarire agaragaza mu bitaramo bye no mu mashusho y’indirimbo.

Imyambarire ya The Ben ikunze kuvugisha benshi barimo n'abayinenga
Muyoboke ntiyemeranya n’abanenga imyambarire ya The Ben ku rubyiniro n'ahandi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza