Abarimo Ish Kevin, Bwiza na Christopher bari mu bahanzi bazirikanye abakunzi b’umuziki wabo, bakora mu nganzo babaganera indirimbo nshya.
Bari mu bahanzi batandukanye, baba abamaze kubaka izina n’abakizamuka mu Rwanda no mu mahanga bakoze mu nganzo muri iki cyumweru turi gusoza.
“POZ” - Christopher
Ni indirimbo nshya ya Christopher. Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aba agaragaza uko umuntu ashobora gukunda undi agahita afungira aho. Ni indirimbo ya mbere kuri album ya Christopher yise “H₂O”.
“Quantum Dreams” - Kambe ft. Li john
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Kambe yahuriyemo na Li John usanzwe atunganya indirimbo. Ni indirimbo ya mbere Li John yumvikanyemo iri mu njyana ya Electronic Dance Music [EDM].
“Shika” - Deejay Pius & Jose Chameleone
Ni indirimbo nshya Deejay Pius yahuriyemo na Jose Chameleone. Aba bahanzi bombi baba bagaragaza umukobwa udasanzwe urangaza buri musore wese.
Si ubwa mbere bahuriye mu ndirimbo kuko basanzwe bafitanye iyo bise “Agatako” yagiye hanze mu 2016.
“Maritha” - Bwiza
Ni indirimbo nshya ya Bwiza. Aba agaragaza umukobwa w’umunyacyaro ufite indoto zo kuzajya i Kigali, akishimira kurya indyo z’abakire no gusohokera ahantu hiyubashye akunze kubona ku mbuga nkoranyambaga.
“Nikosa” - Alto
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Alto uri mu bamaze kugwiza igikundiro mu muziki Nyarwanda.
Iyi ndirimbo yayishyize hanze nyuma yo gutangira gukorana na Roots Investment Group igiye kujya imufasha mu rugendo rwe rw’umuziki, mu gihe Mustapha Kayitare [Mustapha Kiddo] ari we wabaye ‘manager’ we.
“Ku Musozi” - Annet Murava ft. Bishop Gafaranga
Ni indirimbo nshya Annet Murava yahuriyemo n’umugabo we Bishop Gafaranga ufunzwe. Uyu muhanzi n’umugabo we baba bagaragariza Imana ko bayishyiriye ibitambo, bakayisaba kubyishimira.
“Mama Dawe” - Bushali
Ni indirimbo nshya y’umuraperi Bushali. Aba agaragaza ko yahoze abwirwa ko Isi itari nziza akabihakana, ariko akaza kubona ko ibyo yabwirwaga ari byo ubwo nyina yatabarukaga mu minsi ishize. Ni indirimbo Bushali yatuye nyina witabye Imana muri Mutarama 2025.
“Umupuri” - Nessa ft. Beat Killer
Ni indirimbo nshya ya Nessa n’umugabo we Beat Killer. Aba bombi baba bagaragaza ukuntu Isi irimo ibintu bitandukanye biyobya benshi, birimo ubusambanyi n’ubusinzi.
Bagaragaza ko abasore baba bafite ibyifuzo by’abakobwa, mu gihe abakobwa baba bashaka amafaranga.
“Rurasengeye” - Kevin Klein Ft. Beatha Musengamana
Ni indirimbo nshya ya Kevin Klein na Beatha Musengamana wamamaye mu ndirimbo yise “Azabatsinda Kagame”.
Muri iyi ndirimbo Musengimana aba agaragaza ko u Rwanda rusengeye ku buryo nta cyaruhungabanya.
EP ya Chacha Imfurikeye
Umuhanzi Chacha Imfurikeye ushyigikiwe n’abarimo Producer Muriro ndetse na Director C, yashyize hanze EP (Extended Play) ye ya mbere, yahurijeho abahanzi bakomeye barimo Mike Kayihura na Bill Ruzima.
Chacha Imfurikeye ni amazina y’ubuhanzi ariko ubusanzwe yitwa Imfurikeye Chartine. Ni umunyempano mushya warahuye ubumenyi ku Nyundo aho yasoreje nk’umwanditsi w’indirimbo n’ibijyanye n’injyana mu 2021. Nyuma, ni bwo yaje gufunguka abona ko byose yabikora bigashoboka yinjira mu buhanzi gutyo.
Yakoranye n’abahanzi batandukanye abafasha mu kwandika indirimbo. Muri abo harimo nka France Mpundu, Ariel Wayz n’abandi benshi bari kuzamuka neza mu muziki w’u Rwanda.
Uyu muhanzi yatangaje ko yamaze gushyira hanze EP ye ya mbere yise ’Intashyo,’ ikubiyeho indirimbo enye zirimo n’izo yakoranye na Mike Kayihura, Bill Ruzima ndetse na Fox Makare.
Muri izo ndirimbo harimo iyitwa ’Intashyo’ ari na yo yitiriye EP, Hose, Malaika, ndetse na Inshuti Yanjye.
Ati “Nayise ‘Intashyo’ kubera ko mfite indirimbo ivuga ku buzima bw’umuntu uri kure y’abantu be, atumaho ko badakwiye kugira ubwoba azaba amahoro, ni uko rero aba abatashya.”
Iyi EP iri kuboneka kuri Spotify:
“La Vida Loca” - Da Rest ft Nel Ngabo
Ni indirimbo nshya ya Darest yahuriyemo na Nel Ngabo, iri kuri album nshya ya Darest yise “Souvenir53Album”.
Ni indirimbo igaruka ku mukobwa ubaho mu buzima bw’ubusazi, kandi ukunda ubuzima bw’ubwamamare.
“Gutsinda” - Ish Kevin
Ni indirimbo nshya y’umuraperi Ish Kevin. Igaruka ku gukangurira abasore gushakisha ifaranga no kwigira, kuko gutsinda kwa nyako ari ukugira ubushobozi mu buryo bwose bushoboka mu kwibeshaho.
Ni indirimbo yahimbye ijyanye n’ubundi n’ibihe byo Kwibohora u Rwanda rwizihiza ku wa 4 Nyakanga buri mwaka.
“Presha” - Bizzow Bané
Nyuma yo gukora EP (Extend Play) yise Kigaloise, umuhanzi Bizzow Bané yagarukanye indirimbo nshya yise "Presha". Amajwi yayo yatunganyijwe na Ehl3rs mu gihe amashusho yayo yakozwe na Burakzorlu.
Elvis Lenzy yakoze mu nganzo
Elevis Lenzy wamamaye mu ndirimbo yise “Akanyambo” yashyize hanze indi yise “Love Lyfe” ndetse n’iyo yise “Silence”.
Muri Love Lyfe aba avuga umusore ukundana n’umukobwa wasajije abandi ku mbuga nkoranyambaga mu gihe muri Silence ho aririmba ku mukobwa uteje urujijo agatuma umukunzi we avuga ibintu uko abibona.
“Ubuzima” - Mavin
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Mavin. Aba agaragaza ukuntu ubuzima bukomeye, rimwe na rimwe abantu bagakora cyane ariko ntibabone umusaruro baba bashaka.
“Nyama Choma” - Nillan
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Nillan uri mu bari kuzamuka neza. Uyu musore uretse kuririmba anatunganya indirimbo.
“Umusaraba” - Imfura Jeanne
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Imfura Jeanne. Aba ahumuriza abantu bihebye kubera ibihe bibi barimo, bakagera n’aho bashaka kwiyambura ubuzima.
Muri iyi ndirimbo haragaramo Nyambo Jessica uzwi muri sinema nyarwanda.
“Na n’ubu” - Trizzie Ninety Six
Ni indirimbo y’umuhanzi Trizzie Ninety Six. Aba agaragaza ko nubwo abantu bashobora guca umuntu intege ariko icya mbere ari ugukora cyane kandi umuntu akagira neza atiteze kuyiturwa.
Indirimbo zo mu mahanga…
“Kirisese” - Sat-B - Ft Champuru Makhenzo
“Bailar” - IShowSpeed
“Won’t Stop” - Gunna
“PRAY4DAGANG” - A$AP ROCKY Ft. KayCyy
“Catch Me Outside 2” - Ski Mask The Slump God
“Animals (Pt.1)” - JID ft. Eminem
“Summer’ 25” - Benny The Butcher
“Gold” - J Hus ft. Asake
“23 AND 1” - Mozzy, YFN Lucci
“Sweet Serenade” - Pusha T ft. Chris Brown
“Tree (2025) | STAR LINE” - Chance the Rapper ft. Lil Wayne and Smino
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!