Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, IGIHE ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru.
Riderman yashyize hanze EP
Riderman yashyize hanze Extended Play [EP] nshya. Ni EP yashyizeho indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Loyal”, “Badonkadonk”, “Good Vibes”, “Biggy Bang” yahuriyemo na Kid From Kigali, “Piña Colada” na “Trouble”. Iyi EP yayise “For Fun”.
Mowana - King James
Kugeza ubu King James yashyize hanze indirimbo ya gatatu mu zigize iyi album, yise ‘Mowana’. Ije ikurikira ‘Ride or Die’ na ‘Ndagushaka’. Avuga ko ‘Mowana’ ari indirimbo y’urukundo, iri zina yayihaye akaba ari izina ry’umuntu risanzwe ariko baryanditse mu Kinyarwanda.
‘Mowana’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Pakkage, mu gihe amashusho yakozwe Meddy Saleh. Igaragaramo Umutoniwase Nadia uri mu bakinnyi ba filime bagezweho by’umwihariko mu yitwa ‘Umuturanyi’, ubu usigaye ibyo gukora ‘hosting’ mu tubari dutandukanye.
Sela - Confy
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Confy. Muri iyi ndirimbo yishyira mu mwanya w’umusore, uhorana ibyiyumviro by’uko umukobwa yihebeye hari igihe kizagera akaba uwe.
Maji - Remedy
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Remedy uri mu bari kuzamuka. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba yishyize mu mwanya w’umusore ubaza umukobwa niba azakomeza kumukunda no mu bihe bibi.
Sana - Afrique
Kayigire Josue umaze kumenyekana nka Afrique mu muziki, yateguje album ye ya mbere yise “In2Stay”, izasohoka mu byumweru bibiri biri imbere.
Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko imyiteguro yo gushyira hanze iyi album igeze kure, nta gihindutse mu byumweru bibiri biri imbere izaba yagiye hanze.
Mu gihe ari muri iyi myiteguro yashyize hanze indirimbo yise “Sana”.
Zaryoshye - Aba-Sinzi Gang
Ni indirimbo nshya yahuriyemo abahanzi barimo Babu Joe, Rusine na Prince Nshizirungu. Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi baba baririmba bagaruka ku byishimo umuntu agira yanyweye kamwe.
Impanuro II (Simbyara) - Kibasumba Confiance ft. Umusizi Tuyisenge
Ni igisigo gishya cy’abasizi Kibasumba Confiance na Tuyisenge. Muri iyi ndirimbo baba bagaragaza akenshi ukuntu abakobwa bisama basandaye, nyuma yo kuryamana n’abasore bakisanga batwise.
Okay - Mr. Kagame ft. Masauti
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Mr. Kagame n’Umunya-Kenya, Mohammed Ali Said, wamamaye nka Masauti. Ni indirimbo ishimagiza ubwiza bw’umukobwa burangaza abasore.
Vices - Kenny K-Shot
Ni indirimbo nshya y’umuraperi Kenny K-Shot. Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba agaruka ku buzima abantu banyuramo, bukomeye cyangwa bworoshye n’ubuhemu.
Wahozeho - Eric Niyonkuru Family
Umuramyi Eric Niyonkuru yongeye kwemera kuyoborwa n’umwuka wera, asangiza abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana igihangano gishya yise ‘Wahozeho’ yanakoranye n’umugore we.
Igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyashibutse mu byanditswe byera mu Abaheburayo 13:8 "Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose." Banisunze kandi Zaburi 90:17 "Ubwiza bw’Uwiteka Imana yacu bube kuri twe, Kandi udukomereze imirimo y’intoki zacu, Nuko imirimo y’intoki zacu uyikomeze".
Umuramyi Eric Niyonkuru amaze umwaka umwe gusa mu muziki, amaze gushyira hanze indirimbo enye ziri kuri album ye ya mbere ari gutegura, avuga ko hari n’ibindi bihangano mu minsi iri mbere azashyira hanze mbere y’uko uyu mwaka usozwa.
Ni we Humure - Makombe
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Makombe uri mu baramyi bari kuzamuka neza.
Ikubiyemo ubutumwa bwo kubwira abantu ko Yesu ariwe ari we humure. Makombe ubusanzwe ni umugabo ufite umuryango ndetse kandi afite abana batatu b’abahungu. Yashakanye na Kadabagizi Jolie.
Yinjiye mu muziki mu 2015 ku bw’inyota yari afite y’umuhamagaro wo kuririmba. Abarizwa muri ‘label’ ya Spirit Motive.
Uwo kwizerwa
Ni indirimbo y’umuhanzi, David Nshimiyimana uzwi nka Davinshi, wanifashishije Sarah Uwimana. Yayanditse agendeye ku mubano w’abantu n’Imana by’umwihariko ku bantu batarakira agakiza ndetse na nyuma yo kukakira.
Yagaragaje ko hari ubwo umuntu nk’umunyantege nke acumura ariko iyo ahindukiye akihana, agasaba imbabazi Imana iramubabarira kuko ari inyembabazi.
Yavuze ko ateganya gushyira hanze Album ye iri hafi kurangira, asaba abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana gukomeza kumushyigikira.
Madamu - Yee Fanta ft. Chiboo
Ni indirimbo nshya y’abahanzi Yee Fanta na Chiboo. Aba bahanzi baba bagaragaza uburyo umuntu yiyumvamo undi ku buryo agera aho amwiyumvamo, akumva ameze nk’impanga ye.
Nta gikwe - AB Godwin ft. Amag The Black
Ni indirimbo nshya ya AB Godwin yahuriyemo na Amag The Black. Aba bahanzi baba bagaruka ku kuntu abasore benshi basesagura, bakisanga gukora ubukwe bigoye.
Indirimbo zo hanze…
Pretty Please - Enisa
Yongeza - Julianna Kanyomozi
Folded - Kehlani
Nokyala - Kataleya & Kandle X Heli Baibe
Police - Kizz Daniel, Angelique Kidjo, Johnny Drille
Kiro Kilamba - Ava Peace x Redsan
99 - Olamide ft. Seyi Vibez, Asake, Young Jonn, Daecolm
Pretty Girls - Will Smith
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!