Abaraperi batandukanye barimo abamaze igihe n’abandi bari kubizamo vuba, bashimishije abitabiriye iserukiramuco rya ‘I Am Hip Hop’, riri kuba ku nshuro yaryo ya kabiri.
Iri serukiramuco ryatangiye ku wa 4 Nyakanga 2025, bikaba biteganyijwe ko risozwa ku wa 5 Nyakanga. Riri guhuriza hamwe abanyempano batandukanye mu njyana ya Hip Hop. Riri kubera muri Institut Français du Rwanda Kimihurura.
Ku munsi wa mbere ryaririmbyemo abahanzi batandukanye barimo Dylack uri mu bakobwa bari kuzamuka muri iki gihe, Nzeythegreat & Dju Griffin na Taz umaze kuba umwe mu batangiye kwigwizaho abakunzi b’umuziki.
Aba baje bakorera mu ngata Icenova na we wishimiwe mu bihangano bye bitandukanye. Hollix uri mu baraperi bamaze gutangira kubaka izina mu muziki Nyarwanda yagiye ku rubyiniro asangaho Taz. Baririmbanye indirimbo bahuriyemo bise ’Exit’ bashimisha benshi.
Nyuma yayo Hollix yahise akomeza n’izindi ndirimbo ze zirimo iyo yise ’2K3’, ’2PAC muri Njye,’ ’Letter ya Star’, ’Virus’ yahuriyemo na Ish Kevin n’izindi zitandukanye.
Izi ndirimbo Hollix yaziririmbanye n’abasore bahuriye mu cyo yise ’Violation Gang’.
P-Fla ni umwe mu baraperi bakuru bigaragaje muri iki gitaramo. Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo ’Naguhaye Imbaraga’, ’Ntuzankinishe’, ’Akabindi k’Uburozi’, ’Ubutumwa’ n’izindi zitandukanye.
Yagezemo hagati ari kuririmba avuga ko yishimiye gutaramana na bamwe mu bo yaririmbye izi ndirimbo bakiri abana bato, avuga ko kandi yishimira intambwe ya Hip Hop muri iki gihe mu Rwanda.
Uyu muhazi yaririmbye ari gufashwa na GSB, na we uri mu baraperi bakizamuka ndetse witegura gushyira hanze album ye nshya yise ’Amapingu y’Ubwonko’. Iyi album izajya hanze muri uku kwezi.
Jay C na we ari mu baraperi bakuru bitabajwe muri iki gitaramo. Uyu mugabo yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zakunzwe zirimo “Am Back” yahuriyemo na Bruce Melodie, “Isugi”, “Isengesho ry’Igisambo” n’izindi. Ari kuririmba yagezemo hagati, ahamagara abana be bajya kumufasha ku rubyiniro.
Nyuma yo kungikanya imirongo kwabo, Jay C ati “Mwababonye ko nabibyariye ntabwo muzankira, nzavaho bankorera mu ngata. Nabyaye abazansimbura. Na bo bizagende gutyo.”
Abandi baririmbye muri iri serukiramuco barimo Racine waririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo ’Nzura’, ’Agahugu’, ’Guaranty’, ’I, O’ na ’Nsengera’. Ku rundi ruhande, Romeo Rapstar yigaragaje mu bihangano bye bitandukanye.
Iki gitaramo cya mbere mu iserukiramuco rya ‘I Am Hip Hop’, cyasojwe n’uwitwa Dan ’Ngaara’ Ngalamulume, uri mu baraperi bakiri kuzamuka.
Iri serukiramuco ryatangiye mu 2017 nk’uruhererekane rw’ibitaramo byaberaga ahantu hatandukanye muri Kigali kugeza mu 2024 ubwo ryahindukaga iserukiramuco rinini ryitabirwa n’abahanzi batandukanye bakomeye muri Hip Hop Nyarwanda.
Kuva ubwo, ryabaye urubuga rukomeye rihuza abahanzi ba Hip-Hop bo mu Rwanda n’abakunzi babo, rikanabafasha kwagura ibikorwa byabo.
Iri ni iserukiramuco ryihariye kuko ari ryo ryonyine mu Rwanda rihuza ibikorwa byose bijyanye n’umuco wa hip-hop, birimo ibitaramo, imbyino za ‘breakdance’, graffiti, imurikagurisha rya streetwear, mixes za ba-DJs ndetse n’amasoko y’ibicuruzwa bijyanye n’uyu muco.
Intego yaryo ni ukwerekana ubuzima bwuzuye bwa hip-hop ndetse no gufasha abahanzi, ababyinnyi n’abandi bafite aho bahuriye n’iyi njyana kwegera abafana babo no gusangira ubuhanzi n’ubutumwa.
Amafoto: Nzayisingiza Fidèle
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!