IGIHE

Elon Musk yahakanye uruhare rwe mu kugarura Kanye West kuri Twitter

0 29-10-2022 - saa 07:32, IGIHE

Konti Umuraperi Kanye West (Ye) yari afite kuri Twitter yongeye gufungurwa ndetse yemererwa gukora nyuma y’uko uru rubuga nkoranyambaga ruguzwe n’Umuherwe Elon Musk.

Hari hashize ukwezi konti ya Kanye West kuri Twitter ifunzwe kubera amagambo yanditseho yibasira Abayahudi.

Ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2022 iyi konti yongeye gufungurwa, ibintu byabaye nyuma y’amasaha make Elon Musk yegukanye Twitter benshi batangira kuvuga ko ariwe wagize uruhare muri uyu mwanzuro, gusa ibi uyu mugabo yaje kubihakana.

Elon Musk yavuze ko konti ya Kanye West yongeye kudohorerwa mbere y’iminota mike y’uko agura Twitter mu buryo bweruye ndetse yemeza ko uyu mwanzuro wafashwe ntacyo abanje kubazwa.

Kanye West yadohorewe na Twitter nyuma y'amasaha make iguzwe na Elon Musk
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza