Umuntu wese ukurikiranira hafi muzika Nyarwanda nta shobora gushidikanya ku buhanga budasanzwe bwa Ariel Wayz, umaze imyaka yinjiye mu muziki nk’umwuga.
Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Uwayezu Ariel yavutse mu 2000, yiga umuziki mu ishuri rya Muzika rya Nyundo. Abenshi batangiye kumwumva ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Symphony Band ryihariye mu muziki wo mu buryo bw’ako kanya (live). Wayz na Symphony batandukanye mu 2020, atangira gukora ku giti cye.
Yakoze indirimbo zitandukanye zatumye yigarurira imitima ya benshi, kugeza ubu amaze gushyira hanze EP ebyiri zikubiyemo ubutumwa bwibanda ku rukundo.
IGIHE yagiranye ikiganiro na Ariel Wayz ubwo yiteguraga kwitabira igitaramo ‘Fantasy Music Concert’ yongeye guhuriramo na Symphony Band nyuma y’imyaka ibiri batandukanye.
Ariel yavuze ko we n’iri tsinda bicaye bagasanga hari byinshi bibahuza, bahitamo kwiyunga ari nabwo bateguye igitaramo mu kubyereka abakunzi b’umuziki.
Ati “Twaje kureba dusanga ibyabaye ntabwo byatuma umubano wacu n’ibintu byose twanyuzemo uhita upfa, tubiganiraho nk’abantu bakuru turabikemura.”
Yakomeje avuga ko iki gitaramo gisobanuye byinshi ku mubano wabo bahisemo kuvugurura.
Ati “Iki gitaramo gisobanuye ibintu byinshi cyane, twarabikemuye ibyari byabaye ariko nk’abantu bakurikirana imyidagaduro ntabwo ariko babimeya ko tumeze neza.”
Umufana wa Rayon wakuruwe n’abandi
Ku wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022 Ariel Wayz yakiriwe nk’umufana wa Rayon Sports, nyamara mbere y’aho ntabwo yajyaga agaragara cyane mu bijyanye no gufana umupira w’amaguru.
Ariel yavuze ko atigeze yisanga cyane mu bijyanye n’umupira w’amagaru gusa yakuruwe n’uburyo abafana ba Rayon Sports bayikunda, bituma nawe ayiyumvamo.
Ati “Ntabwo nakundaga umupira w’amaguru ariko abantu batumye nkunda Rayon ni abafana bayo. Narebye ukuntu bayikunda, bituma nanjye nyikunda kubera ukuntu baba bayifana.”
Biragiye kuvuga ku buzima bwa Ariel Wayz nk’umuhanzi mu myaka mike ishize, hatajemo izina Juno Kizigenza, undi muhanzi mugenzi we bakanyujijeho mu rukundo.
Inzira zabo zisa n’izatandukanye kuri ubu mu rukundo ariko ntizasibanganya ibimenyetso by’amateka birimo n’indirimbo ‘Away’ yahuje aba bahanzi bombi.
Uyu mubano wabo ntabwo watinze, mu Ukuboza 2021 nibwo intambara y’amagambo yatangiye hagati yabo ari nako wa mubano bari bafitanye wakendereye.
Ariel ubwo yabazwaga ku iherezo ry’umubano we na Juno yavuze ko uko abantu babibonye ariko byagenze.
Ati “Umubano wacu wagenze uko mwabibonye, nta kintu kirenze nabivugaho. Twari inshuti turaburana. Abavuga urukundo nibyo baba bashaka kubona.”
Ariel Wayz yagarutse no ku buzima bwe bw’imyambarire aho akunze kugaragara kenshi yambaye nk’abahungu, atari bimwe by’abakobwa byo kwikoraho rikaka.
Icyakora mu minsi ishize yatunguranye mu mafoto yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga yambaye nk’abakobwa. Ni nako yambye mu mashusho y’indirimbo ‘You Should Know’.
Ariel yavuze ko yambaye muri buriya buryo kugira ngo agaragaze ubundi buhanzi.
Ati “Abahanzi tuba dufite byinshi dushaka kuvuga imyenda nayo iba ari ikindi kintu gitanga ubutumwa. Impamvu nabikoze ni uburyo bwo kugaragaza ubuhanzi bwanjye no guhindura. Nkeka ko abantu bari bararambiwe uko nambara kwari ukugira ngo abantu batabirambirwa.”
Ariel avuga ko kugeza ubu yishimira ko umuziki umutunze kandi impano ye ikaba yaragutse. Mu ndirimbo ze zose akunda ‘La Vida Loca’ kuko ariyo yakoze yiyishyuriye ibintu byose nta bufasha bugiyeho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!