IGIHE

Alyn Sano yahanuye abatera ivi n’abasezerana kubana akaramata bafite imbereka

2 18-09-2019 - saa 21:43, Uwiduhaye Theos

Umuhanzikazi Shengero Aline Sano [Alyn Sano] uri mu bahanzi bari kwigaragaza cyane mu muziki nyarwanda yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘For Us’ igaragaza urukundo rwa babiri.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yiganjemo ubutumwa buvuga ku muhungu n’umukobwa baba bakundana urukundo rwa nyarwo.

Alyn Sano yabwiye IGIHE igitekerezo cy’iyi ndirimbo yakigize ashaka kwerekana ko urukundo mbere y’ibindi byose rukwiriye hagati y’abantu babiri.

Ati “Ubundi iyi ndirimbo iri kuvuga ku rukundo rw’abantu babiri. Abantu batekereza ko kuba umusore yakwambika umukobwa impeta cyangwa se bagakora ubukwe ari cyo gisobanura ko amukunda bazabana burundu kandi nyamara abantu babana burundu kubera imitima atari ukubera imihango baba bakoze cyangwa se abantu baba babahuje.”

Arongera ati “Ni ukuvuga ngo rero urukundo ni urwa babiri, mwakora ubukwe cyangwa mutabukora. Ntabwo nshyigikiye abantu bakocora, nshyigikiye abantu bakundana by’ukuri bitari iby’umuhango.”

Iyi ndirimbo iri kuri album uyu muhanzikazi azashyira hanze mu mwaka utaha. Amajwi yayo yakozwe na MadeBeats naho amashusho akorwa na Meddy Saleh, yandikwa na Danny Vumbi afatanyije na Alyn Sano.

Alyn Sano avuka ari uwa gatatu mu muryango w’abana batanu. Ahuza amateka n’abandi bahanzi bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi barereye impano yo kuririmba muri korali zo mu nsengero bigakomeza inganzo yabo. Amaze imyaka itatu mu muziki.

Alyn Sano ni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza muri iki gihe
Uyu muhanzikazi umwaka utaha aritegura kumurika album ye ya mbere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
GASONGO 2019-09-19 03:15:00

Aragirinama abubatse ntana boyfriend agira?

2
mazina 2019-09-19 02:10:27

Abantu iyo bagiye gutera igikumwe,basezerana "kubana akaramata".Ariko usanga abatabyubahiriza ari millions and millions.Biterwa n’impamvu nyinshi:Gucana inyuma,kurongorwa n’ubundi bararyamanye n’abandi bantu,kutagendera ku mahame ya bible atubuza gusambana,akadusaba gukundana no kwihanganirana,etc...Muli Intangiriro 2,umurongo wa 24,havuga ko umugore n’umugabo bagomba kuba "umubiri umwe" (one flesh).Yesu yadusabye gutunga umugore umwe kandi ntiducane inyuma.Ikibabaje nuko amadini amwe abeshyera imana yuko ibemerera gutunga abagore benshi.Impamvu Imana itubuza kurongora abagore benshi,nuko bitera ibibazo byinshi.Abakristu nyakuri,babana akaramata n’abi bashakanye kandi ntabwo bacana inyuma.Abantu bumvira imana nibo bazaba muli paradizo dutegereje.

Kwamamaza