IGIHE

Ihurizo ku bakora imideli mu Rwanda

3 12-07-2019 - saa 08:51, Uwiduhaye Theos

Abahanga imideli mu Rwanda bishimira ko Guverinoma yafashe ingamba zigamije kugabanya ibiva hanze by’umwihariko imyenda ya caguwa ariko bagasaba ko boroherezwa kubona ibyo gukoramo imyenda bidahenze kugira ngo babashe gukora ibijyanye n’ibyo abanyarwanda bifuza.

Turahirwa Moses watangije inzu ihanga imideli ya Moshions yagaragaje ko kuba mu Rwanda nta bikoresho by’ibanze mu guhanga imyenda ari ikibazo gikomeye ku bakora uyu mwuga.

Turahirwa ni umwe mu bahanga imideli bahagaze neza mu Rwanda ndetse nta watinya kuvuga ayoboye muri iki gihe.

Uyu musore w’imyaka 26 amaze kuba ubukombe, kubera inzu ihanga imideli ye yise ‘Moshions’ yashinze mu 2013.

Yatangiranye n’umudozi umwe ariko ubu afite abakozi bahoraho 13, barimo umunani bashinzwe kudoda n’abandi bashinzwe gushaka amasoko no kumenyekanisha ibikorwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Turahirwa ari mu itsinda ry’abahanzi b’imideli bo mu Rwanda ryitwa Collective Rwanda, rigizwe na Moshions, Sonia Mugabo, Amizero, House Of Tayo, Inzuki Designs na Uzi Collections.

Mu kiganiro yahaye Jeune Afrique, Twahirwa yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeye abakora imyambaro bafite ari uko mu Rwanda nta bikoresho by’ibanze bihari bikaba bituma bakora imyenda abanyarwanda bamwe batabasha kwigondera.

Ati “Igihugu cyacu kidutera imbaraga gusa haracyarimo icyuho. Abahanga imideli bakiri bato ntabwo bafite ubushobozi bwo kuziba icyo cyuho bakora imyambaro buri wese yakwigondera. Ntabwo dufite ibikoresho by’ibanze , mu gihe nta gikozwe mu kuzamura uruganda rwacu, imyambaro yo mu Bushinwa izabera ikibazo uruganda rwo guhanga imyambaro mu Rwanda.”

Sonia Mugabo uhanga imideli na we yunze mu rya mugenzi we avuga ko ibikoresho by’ibanze akoresha ajya kubirangura i Dubai cyangwa mu Buhinde.

Yavuze ko ubu adashobora guhaza isoko ry’imyenda abarenga 2% kuko ibiciro byabo biba bihanitse.

Nyuma yo guca caguwa cyane cyane yavaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaciro k’imyenda yavaga muri icyo gihugu iza mu Rwanda yaragabanyutse iva ku madolari 420 000 mu mwaka wa 2015, agera kuri madolari 130 000 mu 2017.

Abahanga imideli mu Rwanda barasaba ko bafashwa kubona ibikoresho by'ibanze bakoramo imyenda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kayiranga Deo 2019-08-24 07:26:40

Andika hano Ntamuntu utarambaye Caguwa,iyo myenda ihendutse yaratugobotse cyane kuko tutari kwigondera twese imyenda ya Magasin,bayidohorera rwose ku misoro abamikoro macye tukabasha kuyigondera

2
mahoro 2019-07-12 20:24:30

bagerageze ahubwo bakemure ibibazo byabo, kuko nicyo dushaka ko berekana. naho gufashwa ibintu nkibi ni umuco n imitekerereze y abakoroni. Leta izubaka imihanda n ikibuga cy indege; ariko reka twekuyisaba kugura ubudodo

3
Ntare 2019-07-12 04:38:18

Ya myenda umesa rimwe igata ibara. Bya bikweto wambara icyumweru bigahita biba nkibipapuro. Biragayitse

Kwamamaza