IGIHE

Bwa mbere mu Rwanda habereye ibirori byo kumurika imideli yo mu bukwe (Amafoto)

3 11-02-2019 - saa 21:05, Muvunyi Arsène

Mu mpera z’icyumweru gushize, ku nshuro ya mbere i Kigali habereye ibirori byo kumurika imideli itandukanye n’ibindi byifashishwa mu kurimbisha abageni n’abakereye ubukwe, East African Wedding Show.

Ibi birori byiswe byabaye ku wa 09-10 Gashyantare 2019 muri Kigali Convention Center. Byayobowe na Aline Gahongayire umenyerewe cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

Byahurije hamwe abacuruza imyenda y’abageni, inkweto, imisatsi, abasiga ibirungo mu maso, abakodesha imodoka zitwara abageni n’abandi.

Hari n’abaturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika nka Germaine Mwananawe Bugingo ufite inzu y’imideli yitwa MoiforYou ikora imishanana, Kwesi Pratt Yawah, Umunya-Ghana wamamaye mu kuyobora ubukwe (MC), Muthoni Njoba, Umunya-Kenyakazi w’inararibonye mu gusiga ibirungo abageni [makeup artist], Mai Atafo Umunya-Nigeria ukora imyenda y’abagabo, Zuri bacuruza imisatsi mu bihugu bitandukanye n’abandi.

East African Wedding Show yari igizwe n’ibice bitandukanye birimo imurika, kwerekana imideli n’ibiganiro byatanzwe n’inzobere muri buri byiciro.

Imideli y’abageni yerekanywe n’abanyamideli bo mu Rwanda barimo Jordan Mushambokazi na Urayeneza Helene banyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda, umugore wa Jay Poly, Uwimbabazi Sharifa, n’abandi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi witabiriye iki gikorwa, yashimiye abagize uruhare bose mu kugitegura.

Yavuze ko gihura neza na gahunda y’u Rwanda yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama n’iminsi mikuru, ari nayo mpamvu bifuza ko byazakomeza kuba, hakaza n’ibindi.

Yagize ati “Iki gikorwa gihuye n’intego zacu nini z’ubukungu. Rimwe na rimwe watekereza ko ubukwe ari igikorwa gisanzwe abantu bajyamo bakishimira ukunga ubumwe bw’abantu babiri, ariko bugira n’uruhare mu bukungu. Muri RDB dufite intego yo kongera iminsi mikuru ibera mu Rwanda. Nk’uko mwabibonye hari inama nyinshi zibera i Kigali ariko na none turashaka ko habera n’ibindi bikorwa bitandukanye.”

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizajya kiba rimwe mu mwaka.

Abategura ahabera ubukwe berekanye ibyo bakora
Amakoti meza yakorewe muri Nigeria
Cake zifashishwa mu bukwe nk'ikimenyteso cy'umutsima
Hari imisatsi myiza ibereye abageni
Ibikenerwa byose ngo umugeni ase neza byari bihari
Igare ritwara abageni riri mu byamuritswe
Imishanana yerekana umuco nyarwanda ikorwa na MOI 4U
Imodoka zitwara abageni mu buryo bwa rusange zari zihari
Kwesi Pratt Yawah, inzobere mu kuyobora imihango y'ubukwe yatanze ikiganiro
Mai Atafo wamamaye mu gukora imyenda y'abagabo
Muthoni Njomba ukorera abageni 'make up' yerekanye ubuhanga bwe
Umugore wa Jay Polly, Sharifa, yamuritse imyenda ya Mai Atafo
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yashimiye abateguye iki gikorwa
Uwimana Ariane (uri inyuma) ari mu bamuritse imyenda y'abageni
Zuri Hair bacuruza imisatsi yambarwa n'ibyamamare byinshi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Venga 2019-02-12 10:51:00

ngo imisatsi myiza? Ko mwerekana iy abazungu se iyanyu iri he? Mukunde iyanyu niyo myiza cyane .ntimukange ibyanyu muba mwishyira hasi, sinzi impamvu mutiha agaciro ni gute koko mudashyiramo imisatsi kavukire yanyu ko ari nta yindi yababera nk iyanyu koko? Yewe murwaye mu mutwe .

2
Joks 2019-02-12 07:18:38

wowe wiyise Rwanda hubwo urumusazi….. aho banditse weeding se nihe??? wedding nubukwe. weed nurumogi………. hubwo wowe wasaze ikosore ari wowe

3
Rwanda 2019-02-12 01:52:02

East African Weeding Show???

Always make sure you don’t make a spelling mistake

Kwamamaza