IGIHE

Abakuze bahawe umwihariko mu birori bya Rwanda Modesty Fashion Show 2019

1 18-09-2019 - saa 19:24, Uwiduhaye Theos

Ibirori byo kumurika imideli bya Rwanda Modesty Fashion Show byibanda kukugaragaza ubwiza bw’uwikwije, bigiye kuba ku nshuro ya kane bifite umwihariko.

Ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya kane, bisanzwe biba mu mpera z’umwaka cyane cyane mu Ukuboza, aho biba bifite intego yo kugaragaza ‘Ubwiza bw’uwikwije’.

Mu yindi myaka hakundaga kugaragaramo abanyamideli batandukanye ariko biganjemo abarimo kuzamuka muri uyu mwuga uri gutera imbere muri iki gihe.

Umuyobozi mukuru wa Berwa Platinum Ltd itegura ibi birori, Ngabitsinze Abdul Wahab, yabwiye IGIHE ko uyu mwaka bahaye amahirwe abantu bakunda ibijyanye n’imideli ariko bakuze cyane kuko hari bamwe byagaragaye ko bifuza kugaragara muri iki gikorwa cy’ubwiza bw’uwikwije.

Ati “Twe nk’abategura igitaramo twasanze ku bijyanye n’imyambarire itaboneye atari urubyiruko gusa ahubwo na bamwe mu bakuze hari imyambaro bambara itaboneye dushingiye ku ndangagaciro z’umuco wacu, bityo gukorana n’abakuze bizadufasha kwerekana uburyo umunyarwanda ukuze yagakwiye kwambara byiyubashye.”

Hari amakuru avuga ko hari na bamwe mu bakuze muri sinema nyarwanda bashobora kuzifashishwa muri ibi birori by’imideli barimo Intare y’Ingore, Nkota Eugene, wamamaye muri filime ya Rwasa n’abandi.

Abandi bashaka kuzitabira itoranywa ry’abanyamideli bazitabira iki gikorwa nabo bahamagariwe kwiyandikisha cyane ko igikorwa kizaba tariki 13 Ukwakira, guhera saa munani z’amanywa kuri Scheba Hotel iherereye mu Kiyovu.

Ushaka kwiyandikisha asabwa kuzitwaza 2 000 Frw akaba ari hagati y’imyaka 15 na 60. Ku bakobwa n’ababyeyi bagomba kuzitwaza inkweto ndende zizwi nka High Heels naho ku basore n’abagabo bakitwaza izo arizo zose. Abazitabira iki gikorwa basabwa kuzaza bambaye imyenda y’umweru n’umukara gusa n’amafoto abiri meza.

Iki gikorwa cyitabirwa n’abasengera mu madini atandukanye mu Rwanda barimo Abayisilamu, n’abandi bafata kwikwiza nk’indangagaciro ikomeye kandi ituma umuntu ahorana igitinyiro.

Igitaramo cya mbere cya Rwanda Modesty Fashion Show cyabaye mu 2016 kuri Petit Stade Amahoro i Remera, icya kabiri kiba mu 2017 muri Kigali Serena hotel, icya gatatu ari nacyo giheruka kibera muri Onomo Hotel.

Rwanda Modesty Fashion Show iba ari umwanya mwiza wo kwigaragaza ku bamurika imideli bataramenyekana, ubu n'abakuze bahawe umwanya
Rwanda Modesty izanye agashya muri uyu mwaka, hagiye kubanza gutoranywamo abanyamideli bazayigaragaramo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
zawadi 2019-09-19 10:35:02

Murakoze kubw’iki gikorwa cyiza cyo gushishikariza abari n’abategarugori kwikwiza ko numva nanjye mbaye interested mu kwinjira muri Fashion show iyo mushyiraho telephone twabashakiraho, ikindi kibazo mfite abantu bose ari abazaba bari mu mideli cg abazaba baje kureba baziyandikisha kuri uwo munsi nyirizina? nitwa NZARAMBA Joy mwashakira kuri telephone 0788534911, email ; [email protected]

Kwamamaza