Ahereye kuri Chaka Fella wasohoye album nshya yise ‘Birakaze ku mihanda’, Zeotrap yatangiye gufasha abahanzi bafite impano yo kuririmba, abinyujije muri ’label’ ye izwi nka ‘Kavu Music’ irimo abahanzi batanu.
Ku ikubitiro, Zeotrap yiyemeje gufasha Chaka Fella wanahise ashyira hanze album ye nshya ‘Birakaze ku mihanda’ igizwe n’indirimbo 16.
Zeotrap yavuze ko hari n’abandi bahanzi ateganya gukorana na bo.
Chaka Fella wabimburiye abandi, iyo muganiriye akubwira ko ari umwe mu basore bakuriye mu buzima bushaririye yabanagamo na nyina wenyine.
Muri iki kiganiro na IGIHE, Chaka Fella, yagize ati “Mama arahari ameze neza, ariko muzehe kubera ko ntigeze mubona, ntabwo mba mubara cyane. Ntabwo namwubahuka rwose ariko ntabwo ari umuntu uba mu buzima bwanjye.”
Ikintu gikomeye ashimira umubyeyi we, avuga ko ari uko mu buzima bugoye babanyemo atigeze atuma yisanga mu buzima bwo ku muhanda.
Chaka Fella abaye umuraperi wa mbere muri Kavu Music ubashije gusohora ibihangano bye mu gihe abandi batatu basigaye nabo Zeotrap yahamije ko mu minsi iri imbere abantu bazatangira kubumva.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!