Umunyamideli w’Umugandekazi Zari ukunze kwiyita The Boss Lady, yavuze ko abagabo bose bameze nka Baltasar Engonga, wafatanywe amashusho 400 asambana n’abagore b’abakomeye muri Guinée Equatoriale; aho batandukaniye ari uko we yifashe amashusho.
Uyu mugore w’umuherwekazi yabivuze yifashishije imbuga nkoranyambaga ari nazo akunze kwifashisha.
Yagize ati “Itandukaniro ryonyine riri hagati y’umugabo wawe n’uwanjye, n’uyu mugabo wo muri Guinée Equatoriale, ni uko abacu bitageze bafatwa ndetse ntibanifate amashusho. Naho ubundi bose ni bamwe.”
Mu bundi butumwa yashyize hanze kandi, uyu mugore nabwo yagaragaje ko abagabo bamwe badatera akabariro uko bikwiriye mu ngo zabo.
Ati “Umugabo umwe yafashije abantu atanga serivisi mu gihugu cyose. Ntimuvuge ngo abagore bacana inyuma. Ntabwo muri gukora akazi kanyu!”
Uretse Zari, umukinnyi wa filime muri Nigeria, Sarah Martins, na we aheruka kuvuga ko imyitwarire ya Baltasar mu buriri ari inzozi za buri mugore.
Baltasar Ebang Engonga wari Umuyobozi w’ikigo cya Guinée Equatoriale gishinzwe gukora iperereza ku mikoreshereze y’imari (ANIF), yavugishije benshi mu minsi ishize nyuma yo gufatanwa amashusho arenga 400 y’abagore baryamanye mu bihe bitandukanye barimo n’ab’abakomeye.
Aya mashusho yatahuwe ubwo yakorwagaho iperereza ku byaha byo kunyereza umutungo, mu bikorwa byo gusaka mu rugo iwe no mu biro basanga CD n’ibindi bintu biriho amashusho arenga 400 y’abagore yasambanyije.
Mu bagore bagaragara mu mashusho y’abasambanyijwe, harimo ab’abayobozi bakomeye nk’uw’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu, abo bafitanye isano n’abavandimwe ba bamwe mu bayobozi bakomeye, nka mushiki wa Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo n’abagore b’abaminisitiri batandukanye.
Uyu mugabo aheruka gutabwa muri yombi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!