IGIHE

YouTube yahinduye uburyo ibara abantu barebye indirimbo ziyishyirwaho

0 15-09-2019 - saa 14:45, IGIHE

YouTube yakoze impinduka mu kubara abantu bareba indirimbo ziyishyirwaho, nyuma yo gusanga hari abakoresha uburyo bwo kwishyura kugira ngo indirimbo zabo zimenyekanishwe kuri uru rubuga, ugasanga bifashwe nk’aho zaciye agahigo mu kurebwa kandi hakoreshejwe ingufu zihariye.

YouTube yatangaje ko itazongera kwita ku mubare w’abarebye amashusho abagezeho mu kwamamazwa kuri YouTube, nko mu buryo ujya kureba amashusho ushaka uru rubuga rukabanza kugira ayo ruguha utabihisemo, mbere y’uko ukomereza ku yo washakaga.

Ubu buryo bwashyirwaga mu mibare y’abarebye amashusho runaka, bitandukanye n’uburyo amashusho yarebwe bishingiye ku mahitamo y’abasura uru rubuga.

Ni ibintu bizahindura uburyo amashusho runaka yajyaga ku rutonde rw’ayarebwe cyane mu masaha 24 ya mbere akimara gushyirwa hanze.

Mu butumwa YouTube yashyize ahagaragara ku wa Gatanu, yatangaje ko yifuza ko imibare itangazwa nko ku baciye agahigo iba yizewe.

Iti "Biba ari icyubahiro gikomeye kandi ni ibintu duha agaciro. Mu gihe dushaka ko ibintu byacu bigira umurongo bigenderaho, hari impinduka z’ingenzi twakoze mu buryo tubara amashusho yarebwe cyane mu masaha 24 ashyizwe hanze."

Mu buryo bwemewe kubarwa, harimo igihe umuntu arebye amashusho akanze mu muyoboro uyamwinjizamo (links), ayashakishirije ahabugenewe, ayarebye kuri YouTube anyuze ku rubuga runaka cyangwa se hakoreshejwe uburyo iyo ufunguye YouTube ubona amashusho mashya yashyizweho, cyangwa kumwe iyo amashusho urimo kureba arangiye, baguha amahitamo yo kureba akurikiraho.

Ubu buryo buhinduwe nyuma yo kunengwa cyane, nk’aho muri Nyakanga uyu mwaka, indirimbo Pagaal y’umuraperi w’Umuhinde Badshah, yaciye agahigo ko kurebwa cyane kuri YouTube mu masaha 24 ikimara gushyirwaho, ikuraho agahigo k’itsinda BTS ryashyizeho muri Mata uyu mwaka kubera indirimbo ‘Boy With Luv’ baririmbanye n’umuririmbyi wa pop, Halsey.

Pagaal ku munsi wa mbere yarebwe na miliyoni 75 mu gihe iryo tsinda ryabashije kugira miliyoni 74.6 mu masaha 24.

Abantu ntibashize amakenga banuganuga ko abarebye iyo ndirimbo ari imibare mihimbano. Nyuma ikinyamakuru Bloomberg cyaje gutangaza ko Badshah n’itsinda rimufasha baguze uburyo butuma indirimbo ye ikwirakwizwa hirya no hino ku buryo ku bantu benshi yifungura batayihisemo, bituma inshuro yagaragaye zitumbagira.

YouTube yakomeje iti "Kumenyekanisha amashusho mu kuyamamaza ni ibintu by’ingenzi mu gutuma agera ku bantu bose igihe indirimbo isohotse, ariko abayirebye ari uko yishyuriwe kuri YouTube ntabwo bazajya babarwa mu kureba umubare w’abarebye amashusho mu masaha 24 ya mbere asohotse,"

Amabwiriza nk’aya anakoreshwa ku mbuga za filime, hirindwa ko hagira imibare idasanzwe ishobora kuyiha igisobanuro cyihariye kandi atari iy’umwimerere.

Izindi ndirimbo zaciye agahigo zirimo ‘Kill This Love’ ya Blackpink yagize miliyoni 56.7 mu masaha 24 na “Thank u, next ya Ariana Grande. “Boy With Luv” yanabaye indirimbo yarebwe na miliyoni 100 mu gihe kitarenze iminsi ibiri, itangwaho ibitekerezo miliyoni 2.7 mu masaha 24 ya mbere. Ubu imaze kurebwa n’abantu hafi miliyoni 550 mu mezi atarenga atanu, yatanzweho ibitekerezo miliyoni enye.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza