IGIHE

Young Grace yasobanuye iby’inshingano umusore babyaranye yirengagije n’ahazaza h’umuziki we

9 21-05-2020 - saa 17:30, Uwiduhaye Theos

Abayizera Marie Grace wamamaye mu muziki nka Young Grace, yasobanuye byinshi byibazwa kuri we nyuma y’amezi umunani amaze yibarutse umukobwa we w’imfura yise Amata Anca Ae’eedah Ai.

Mu kiganiro yahaye IGIHE uyu muhanzikazi yavuze ko ubu yishimiye kuba umubyeyi kuko biryoshye kurusha ikindi kintu umuntu ashobora gutekereza.

Ati “Nishimira ububyeyi kuba umubyeyi biraryoshye, umwana araryoha sinzi igisobanuro naguha cyabikumvisha neza gusa ababyeyi bo babyumva, nishimira cyane ko umwana wanjye andyohera mu maso umunsi ku wundi.”

Avuga ko ibyishimo afite kubera umukobwa we atabona uburyo abisobanura, kuko anezerewe bikomeye ku bwe.

Mu minsi ishize uyu muraperikazi yagiye kwifotoreza ahantu yigeze kwifotoreza ubwo inda ye yari imvutsi, benshi bibaza impamvu yasubiyeyo ajyanye umwana we w’amezi umunani. Yavuze ko ari umuhigo yari afite.

Ati “Ntwite mpasohokera nkahifotoreza nasabye Imana mu mutima ko yamfasha nkazabyara neza nkabaho n’umwana akabaho ubundi tukazagarukana aha hantu, Imana yarabikoze rero nasubiyeyo ndayishimira cyane kubw’imirimo ikomeye n’ibitangaza yankoreye.”

Kuri uyu wa 8 Werurwe 2020, ubwo habaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore ku Isi yose. Umuraperikazi Young Grace yanditse amagambo maremare ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza nyina nk’umuntu ukomeye kandi w’intwari wamubaye hafi kuva yavuka kugeza n’ubu akaba akimwitaho, anenga umusore babyaranye akitarutsa inshingano.

Mu gusobanura icyo yashakaga kuvuga yagize ati “Inshingano z’umubyeyi ntabwo ari bombon, chocolat, impano n’ibindi bifatika mubona kuko ibyo arabikora kandi cyane, hari icyo amufasha kuva akivuka kugeza n’ubu hari n’izindi nshingano umubyeyi wese aba asabwa rero izo nizo navugaga uranyemerera byo sindi bubijyemo cyane.”

Yavuze ko nyuma yo kwibaruka yihaye igihe kingana n’umwaka cyo kwita ku mwana we, akaba ateganya kugaruka wese mu muziki muri Kanama uyu mwaka ubwo umukobwa we azaba amaze kuzuza umwaka.

Gusa ngo hari indirimbo afite muri studio agenda akora gake kubera ubwinshi bw’abafana baba bamusaba indirimbo ndetse akaba ateganya kubaha imwe ku wa 1 Kamena 2020.

Uyu muhanzikazi ari gukora kuri album ye ya gatatu ndetse yateguje abantu kwitega byinshi mu muziki we.

Young Grace w’imyaka 26 yakundanaga n’umusore witwa Rwabuhihi Hubert [Piqué] wakinaga mu Ikipe ya Heroes FC yazamutse mu cyiciro cya Mbere mu 2019, banabyaranye umwana wavutse ku wa 24 Kanama 2019.

Gusa uyu mwana yavutse iby’urukundo rwabo byararangiye n’ubwo uyu musore yari yamwambitse impeta nk’aho bitegura kurushinga. Young Grace yibarutse badacana uwaka ku buryo umugabo ibyo kubyara k’uwari umukunzi we nawe yabibonye mu itangazamakuru nk’abandi bose.

Reba amashusho y’indirimbo Young Grace aheruka gushyira hanze

Young Grace yasubiye gushimira Imana aho yahigiye umuhigo atwite
Young Grace n'umukobwa we mu bwato yari yarifotorejemo atwite
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kayitare 2020-05-22 05:01:27

Mundebere umubyeyi namwe??? Ubuse kweli wumva umwana wabandi wakwemera ninde niyomico itariya kanyarwanda..
Kwifotoza wambaye ubusa ngo umubyeyi gabo yanze gukora ishingano?? Mbese uyumwana wabyaye ubona umuha uwuhe muco. Ahhha reka ndebe

2
mugume 2020-05-22 04:10:15

uretse n’ubu star akwiye kujya mu kigo kigorora umuco erega uko wabyita kose wabyaye mu buryo bugayitse none urarega abatita ku mwana wowe se mu bu star wibitseho iki?

3
KIKI 2020-05-22 02:23:36

Mbonye ibyo bambwiye nari ntarabona. harya uwo murongo uzamuka ku mukondo bawita gute? ababyeyi ni mutubwire.

4
Irene 2020-05-22 02:21:57

Kubera iki uriya musore mwabyaranye atajya mubinyamakuru nkuko wowe ubyirirwamo Young Grace ? Kuko we adafite icyo yavuga kikwerekeye ikigaragara wowe uri gushaka kwigira mwiza imbere yabantu uwo mwabyaranye ukamugira umuntu mubi kandi ari wowee udashobotse utangiye kutwereka ukuri uko kumeze

5
Son 2020-05-21 23:46:36

Ababyeyi baragwira, nkeka ko umukobwa wawe azagukurikiza. Cg uzamutoza akurushe guhamiriza? Nk’amafoto ushyira hanze ateye impungenge gusa ntuzatume yicuza impamvu ari wowe wamubyaye. Nina utiteguye kumuha urugero rwiza, ntiwumvise ibyo mvuze.

6
Annick 2020-05-21 23:45:55

Ariko rwose ndibuka hari interview numvise ya Young Grace avuga ko ya savingiye umwana we ese nimba yarabikoze aba avuga ko se wumwana atamufasha ashaka iki kandi yarasevingiye umwana.ahuhwo uyu mu damu icyo aba ashaka Ni ukwigumira mwitangaza makuru agashakira hit aho zitari asebanya kandi ntazi ko ibyo aba avuga ariwe bisebya kwifata ukajya kwishyira hanze uvuga ngo uwo mwabyaranye ntagufasha mada menya gucisha make umenye ko wamwambariye ubusa ugafungura amaguru atigeze agufata kungufu ibyo byose uba uvuga kururiya muhungu ntabwo ariwe baseka niwowe usekwa geragesa guca akenge

7
C 2020-05-21 23:31:32

Wazagiriye imbabazi uwo mwana wiriza muri media ushakira ubu star aho butari nimba ufite aba jyanama bakugira inama mbi pee

8
Uwera 2020-05-21 13:30:48

Uyu mugore yazigiriye gukina movie Ko yavamwo umukinyi mwiza aracyakunda Umusore babyaranye none byaramushobeye kumwigarurira ahantu Bigeraho afungura account kuri instagram agashyiraho amafoto ya kera ye na wamusore yirirwa atuka hahaha twaramumenye ntazongere kutubeshya

9
j 2020-05-21 11:35:29

wagize imana urabyara peeee, icyi bikwemeza nu buryo iwanyu bishimiye ko ubyariye mu rugo naho ubundi ibyo gushaka umugabo ndumva wabyibagirwa rwose ndore na passy mukuru wawe yamaze kwiyacyira.

Kwamamaza