Ykee Benda uri mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Uganda, akomeje gusangiza abamukurikira amafoto agaragaza ibirori yakoze byo kwambika impeta inkumi bitegura kurushinga mu minsi iri imbere.
Ykee Benda ubusanzwe witwa Wycliff Tugume, kuri uyu wa 13 Kamena 2025 nibwo yambitse impeta inkumi yitwa Emilly bitegura kurushinga mu minsi ya vuba.
Urukundo rwa Ykee Benda na Emilly rwatangiye kuvugwa mu 2023, ubwo uyu muhanzi yasangizaga abamukurikira amafoto bari kumwe.
Ykee Benda afashe icyemezo cyo kwamika impeta uyu mukobwa nyuma yo gutandukana na Julie Batenga bafitanye umwana w’umuhungu witwa Dante.
Kugeza ubu amakuru ahari ahamya ko ku wa 13 Nzeri 2025 ari bwo umuryango wa Ykee Benda uzajya mu wo kwa Emilly gusaba no gukwa mbere y’uko basezerana yaba imbere y’amategeko n’imbere y’Imana.
Uyu muhanzi uri mu bafite izina rikomeye i Kampala, ni umwe mu bamaze kugerageza gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda indirimbo icyakora utarahirwa no kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki bo mu rw’imisozi igihumbi.
Ykee Benda yakoranye na Urban Boys indirimbo bise ‘Nipe’ anakorana na Marina iyo bise ‘Ndokose’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!