Mu gitondo cyo ku wa 4 Nzeri 2024 byari inkuru nshya mu myidagaduro y’u Rwanda ko Element Eleéeh usanzwe afite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, indirimbo ye ishobora kwinjira mu zitoranywamo guhatanira Grammy.
Element Eleéeh ahamya ko nubwo ari intambwe ya mbere yo kumwinjiza muri Grammy , ari iyo kwishimira kuko abaye umwe muri bake cyane bo mu Rwanda baba barayigerageje.
Ikindi uyu musore yahamije ni uko asanga ari iby’agaciro kuba uyu munsi mu ndirimbo zujuje ibisabwa harimo n’iye, ati “Ni indirimbo nyinshi zangwa, hari izo bemeza ariko baba banze nyinshi kuko zitujuje ibisabwa, njye nishimiye ko byibuza iyanjye yatoranyijwe ikemezwa.”
Ku rundi ruhande, ubwo yaganiraga na IGIHE agaruka ku rugendo rwo kwinjira muri Grammy , Element yavuze ko yabifashijwemo n’umuntu wakunze indirimbo ye ‘Milele’.
Ati “Ni umuntu wo muri Zambia usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aba mu bijyanye n’imyidagaduro kuko hari ukuntu akorana na BET, anafite televiziyo yitwa Channel ATV. Ni we wamfashije kugira ngo n’ibi mbigereho.”
Element avuga ko ubwo uyu Munya-Zambia yatangiraga kumwandikira amusaba ko yamufasha gushyira indirimbo ye ‘Milele’ muri Grammy yabanje kugira ngo ni abatekamutwe.
Ati “Mu gihe banyandikiraga babimbwira, yambwiye ko yakunze indirimbo yanjye ‘Milele’ kandi yumva yamfasha kuyigeza muri Grammy, icyo gihe nabanje kugira ngo ni abatekamutwe mbanza no kutajya mbasubiza. Uko iminsi yagendaga yisunika bongera kumbaza, naje gufata icyemezo ndavuga nti ariko reka mbikore ndebe.”
Element yavuze ko mu by’ukuri kugeza aho bigeze aha abishimira uwo mugabo wamukoreye byose kugeza no ku mafaranga bisaba kugira ngo indirimbo uyitange bayisuzume, ati “Njye nagiye kubona bambwira ngo indirimbo yanjye yatoranyijwe, ndamushimira cyane kuko yamfashije.”
Indirimbo zihatanira ibihembo bya Grammy bigiye gutangwa ku nshuro ya 67 ni izashotse hagati ya tariki 16 Nzeri 2023 kugeza tariki 30 Kamena 2024.
Igikorwa cyo gutanga indirimbo cyatangiye tariki17 Nyakanga 2024 gisozwa tariki 30 Kanama 2024. Izi ndirimbo zitoranywa n’akanama ka Recording Academy itegura Grammy.
Icyiciro cyo gutoranya izi ndirimbo kizatangira tariki 4 Ukwakira 2024 birangire tariki 15 Ukwakira 2024.
Abahanzi n’indirimbo zihatanira ibi bibembo bazatangazwa tariki 8 Ugushyingo 2024, ibikorwa byo gutora bitangire tariki 12 Ukuboza 2024 kugeza ku wa 3 Mutarama 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!