IGIHE

Winner yasohoye imwe mu ndirimbo zirenga 100 yandikanye na Bably

1 17-09-2019 - saa 15:43, Nsengiyumva Emmy

Gitego wamenyekanye mu itsinda Kossovo MP ryakanyujijeho mu myaka yashize, yasohoye indirimbo ’Worker’ imwe mu zo yandikanye na Bably bakiri kumwe mu itsinda.

Abazi amateka y’injyana ya Hip Hop y’u Rwanda ntabwo bakwirengagiza umurindi itsinda rya Kossovo MOP ryazanye nubwo wahise ukendera bidateye kabiri.

Bably ku giti cye ni we wamenyekanye cyane muri iri tsinda cyane ko yarikoreragamo akajya aca no ku ruhande agakora imwe mu mishinga ye ku giti cye.

Uku kwamamara kwa Bably wari watangiye kunyuzamo akikorana niko kwateje umwuka mubi itsinda arisiga gutyo abarisigayemo rirabananira kugeza ubwo ririndimutse riburirwa irengero.

Amwe mu mateka ataravuzwe ni uko iri tsinda ryatangiye kubaho mu mwaka wa 2006 rigizwe na Baly ndetse na Gitego ubu usigaye witwa Winner.

Aba basore barishinga ntabwo bahise batangira gushyira hanze indirimbo Winner yabitangarije IGIHE.

Yagize ati” Itsinda twaritangiye mu mwaka wa 2006, tujya muri studio muri 2008. Icyo gihe twakoze indirimbo yitwa ‘Gahunda’, nyuma nza guhita njya kwiga sinabasha gukomezanya na mugenzi wanjye umuziki.”

Yongeyeho ko icyo gihe we na Bably bandikaga indirimbo nyinshi ngo barebe ko hazavamo izo bakora.

Yaduhishuriye ko bandikanye izirenga 100 ari nazo ari gukoramo imwe imwe muri iyi minsi.

Winner yatangaje ko nyuma y’uko amasomo atumye asa n’utaye itsinda, Bably yahise yongeramo abasore bari inshuti ze. Icyo gihe we ngo yahise akomereza umuziki ku ishuri aho yigaga mu Buhinde.

Muri 2015 nibwo yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza atahana impamyabumenyi muri ‘Applied economics’.

Nyuma yo kurangiza amasomo yabonye imirimo itandukanye mu Rwanda yatumye adahita asubukura ibya muzika.

Nyuma y’imyaka ine yiga ku kibuga ndetse anisuganya, Winner yubuye ibya muzika aho kuri ubu yanamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Worker”.

Iyi ndirimbo nshya ya Winner yasohokanye n’amashusho yayo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Pacento, mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na MA Riva.

Muri iyi ndirimbo, Winner aba atanga ubutumwa ko umuntu wese ushaka gutera imbere cyangwa kugira icyo ageraho bimusaba gukora cyane kandi ntacike intege.

Winner yatangaje ko nyuma yo gushyira ibintu byamugoraga ku ruhande ubu yagarutse mu muziki kandi yizeye ko nakora cyane azagira icyo ageraho nkuko yanabiririmbye.

Winner yaherukaga gukora indirimbo zirimo; Selecta yakoranye na Social Mula, Enemies yakoranye na Uncle Austin, Super Woman yakoranye na Gabiro The Guitar kimwe n’izindi yagiye akora ariko nawe yemera ko yazikoraga atariyemeza neza niba agiye kugaruka mu muziki.

Yatangaje ko noneho yagarutse mu muziki n'imbaraga ze zose
Uyu musore yasohoye indirimbo 'Worker' yanditse mu myaka yashize ubwo yari akiri kumwe na Bably mu itsinda
Winner amaze igihe mu muziki nubwo izina rye ritaramamara cyane
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Isma 2019-09-17 11:01:42

Nakomerezeha turamushyigikiye

Kwamamaza