IGIHE

Warengereye! Clement abwira Platini wahoberanyije Safi Madiba na Knowless mu ndirimbo ye nshya

0 7-06-2025 - saa 17:35, Nsengiyumva Emmy

Ishimwe Clement uyobora KINA Music mu mvugo ikarishye, yabwiye Platini ko yarengereye kubera kwifashisha ikoranabuhanga agahoberanisha amafoto ya Butera Knowless na Safi Madiba mu ndirimbo ye nshya 2009.

Mu gusoza iyi ndirimbo ye, Platini yifashishije ikoranabuhanga yafashe amafoto y’abantu batavuga rumwe muri iyi minsi arabahoberanya.

Platini utishyize ku ruhande kuko yihoberanishije na TMC, mu bandi yifashishije harimo Nizzo na Safi Madiba, DJ Bob na DJ Zizou, Knowless na Safi Madiba, Bruce Melodie na The Ben, Riderman na Neg G The General.

Nubwo ubonye aya mashusho byoroshye kwibwira ko icyifuzo cy’uyu muhanzi ari uko bagenzi be bakwiyunga, IGIHE yifuje kumenya neza ibisobanuro byayo ntibyakunda kuko telefone ya Platini itari ku murongo.

Ku rundi ruhande, Ishimwe Clement wa KINA Music akaba umugabo wa Butera Knowles ari na we ureberera inyungu ze, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yibukije Platini ko ibyo yakoze ari ukurenga umurongo.

Ati “Warengereye Platini!”, ku rundi ruhande iyo IGIHE ibasha kuvugisha Platini kuri telefone yari kumubaza icyo atekereza ku byatangajwe na Ishimwe Clement, akanasobanura neza icyatumye ahoberanisha aba bombi mu mafoto.

‘2009’ ni indirimbo isa nk’igaruka ku rugendo rw’uyu mugabo mu muziki, aho agaruka kuri Dream Boys, itsinda ryabiciye bigacika mu muziki w’u Rwanda.

Itangira Platini asa n’uwiyibutsa inkuru zamuvuzweho mu bihe bitandukanye, nk’igihe yatandukanaga n’umugore we.

Mu kuririmba, Platini asobanura uko yinjiye mu muziki mu 2009, agashimira Lick Lick wamukomeje umutima mu bihe bigoye.

Yagarutse ku buzima bugoye yanyuzemo, burimo kubona inshuti ziza zikagenda, agera kuri TMC, akora mu nganzo atizigamye.

Ati “Natawe imihanda ndabyimenyera, inshuti ziraza zikagenda, Indatwa yantabye mu nkiko, ‘bless’ Mendez (Ishimwe Clement wa KINA Music) ntiwamvuyeho.”

Aba bagabo bombi batandukanye mu 2020, ubwo itsinda ryabo ryasaga nk’iritagifite imbaraga mu muziki w’u Rwanda.

Amakuru avuga ko aba bombi habuze gato ngo bagirane ibibazo mu buryo bweruye, dore ko Platini yashinjaga mugenzi we kumusiga batageze ku ntego biyemeje.

Mu bandi uyu muhanzi yashimye harimo Davydenko, Element n’abandi bagize uruhare mu muziki we amazemo imyaka 16.

Platini asohoye iyi ndirimbo mu gihe ari no mu myiteguro yo gusohora album ahuriyeho na Nel Ngabo bise ’Vibranium’ izajya hanze muri Nyakanga 2025.

Clement Ishimwe yabwiye Platini wahoberanyije Safi Madiba na Knowless mu ndirimbo ye nshya ko yarengereye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza