IGIHE

Uzahagararira u Rwanda muri Miss Heritage Global 2019 yamenyekanye

10 21-05-2019 - saa 19:12, Uwiduhaye Theos

Umukobwa witwa Kabahenda Ricca Michaella wambitswe ikamba rya Nyampinga w’umurage muri Miss Rwanda 2019, yatorewe guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Heritage Global rizabera muri Ghana muri Kanama 2019.

Uzambikwa ikamba muri iri rushanwa azamenyakana mu birori bizaba ku wa 20 Kanama mu Mujyi wa Accra muri Ghana.

Ku rukuta rwa Miss Rwanda banditse bagaragaza ko Ricca Michaella Kabahenda ariwe ugomba guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa uyu mwaka.

Iri rushanwa rifite intego yo kugaragaza ubumwe mu buryo butandukanye, rikaba ryitabirwa n’ab’ingeri zitandukanye bo mu bihugu byo muri Afurika ndetse n’ahandi ku Isi.

Mu 2016 ubwo iri rushanwa riheruka kuba Mutoni Jane waserukiye u Rwanda yagizwe igisonga cya mbere cya Miss Heritage Global 2016-2017 mu gihe Umufaransakazi witwa Théodora P. Marais ari we watahanye iri kamba.

Mu mwaka wa 2014 hari hagiyeyo uwitwa Marlenne Mutoniwase , mu 2015 u Rwanda ruserukirwa na Bagwire Keza Joanah [icyo gihe yabaye igisonga cya kane] naho mu mwaka wa 2016 hajyayo Mutoni Jane [wabaye igisonga cya mbere].

Irushanwa rya Miss Heritage Global ryari risanzwe ribera muri Afurika y’Epfo na Zimbabwe.

Mu 2017 u Rwanda rwari guhararirwa na Shimwa Guelda wari wabaye nyampinga w’umurage muri uwo mwaka ariko biza kuza kurangira irushanwa ritabaye kubera amakimbirane yavutse hagati mu bariteguraga, mu 2018 umwe ajya gutangiza irye aryita Miss Heritage Universe.

Iri rya Miss Heritage Universe ryari kubera muri Uganda rikitabirwa n’abakobwa 80 barimo na Dushimimana Lydia biza kurangira ritabaye kubera ubwumvikane buke na none bwabaye hagati y’uwari wariteguye n’uwari kurikurikirana muri Uganda.

Miss Heritage Rwanda 2019 niwe uzahagararira u Rwanda muri Miss Heritage Global 2019
Kabahenda azahagararira u Rwanda muri Miss Heritage Global 2019
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ruganintwali serge 2019-05-22 07:20:50

waba ukeneyeMC mu bitaramo byawe,mu bukwe,inama, ndetse no bindi birori?waba ushaka umukinnyi mwiza wa film?waba ushaka ugususurukiriza ibirori byawe cyangwa ibindi bikorwa byubukangurambaga?kubindi bisobanuro hamagara 0780357944.

2
nziza 2019-05-22 06:38:36

Uyu mwana kabahenda ni mwiza cyane. ninawe wagombaga kuba miss RWANDA

3
Karoli 2019-05-22 05:41:27

Ni mwiza pe! Ariko rero ndabona musangiye isupu utakoramo.... hhhhhhh

4
nnnnnn 2019-05-22 04:42:28

IYONDORO WEEEEEE, ELLE A LES YEUX REVOLVERS

5
Turabakunda 2019-05-22 04:34:11

UYUNUMWARI WIRWANDA KOKO!!!!! NIMWIZA, ATEYENEZA, AFITUMUCO NYARWANDA NUBURERE, UYUNIWE NYAMPINGA UKWILIYE URWANDA PE, ARASSEKA AMASARAGASESEKA

6
Nkunda rayon 2019-05-22 00:15:17

Aba bana nibeza Alko ibyo babasiga mumaso bibicira isura reba ibyo bifu bamutotobetse mungohe !!!!!

7
Hugo 2019-05-21 23:57:17

Good luck, bring crown home

8
Dieudonne Hakizayezu 2019-05-21 22:02:23

Nyamara uyu mwana ni mwiza, na Miss Rwanda yamuba nkanswe!

9
Iradukunda Florentine 2019-05-21 16:11:18

Ndabona bishimishije cyane

10
Ebony 2019-05-21 15:12:14

Uyu mwana niwe wagombaga kuba miss 2019. Urabona ukuntu ari mwiza aseka amasaro agaseseka! Maze Rica nkwifurije amahirwe masa, uzajyeyo utahane ikamba kandi ukomeza witwararike neza. Miss heritage global urayikwiriye rwose!

Kwamamaza