IGIHE

Uwimbabazi yasubiye mu Bushinwa kurangiza irushanwa rya ‘Beauty of the world’

0 12-06-2025 - saa 20:06, Nsengiyumva Emmy

Uwimbabazi Cynthia uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Cycy Beauty, kuri uyu wa 12 Kamena 2025 yasubiye mu Bushinwa kurangiza irushanwa rya ‘Beauty of the world’ aho umunyamideli uhiga abandi uburanga ku Isi azahabwa ikamba ku wa 23 Kamena 2025.

Uyu mukobwa wari muri 15 babashije kugera mu cyiciro cya nyuma, kuri ubu yamaze gusubira mu Bushinwa aho agiye gukomeza guhatanira iri kamba.

Iri rushanwa ryagiye rigira ibibazo bitandukanye, kuko byari byitezwe ko ryakabaye ryararangiye mu Ukuboza 2024 icyakora ryaje gutinda ku mpamvu z’abaritegura ariko batatangaje.

Irushanwa rya ‘Beauty of the world’ byitezwe ko rizatanga umunyamideli uhiga abandi mu buranga ku Isi ryongeye kuba nyuma y’imyaka 17.

Uwimbabazi muri iyi minsi usigaye uba muri Kenya aho yagiye gukurikiranira amasomo, asanzwe ari umunyamideli unakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo.

Yagaragaye mu ndirimbo ‘Kk 509 St’ ya Andy Bumuntu, iya Meddy yitwa ‘We Don’t Care’ na Antansiyo ya Platini.

Uyu mukobwa mu minsi ishize yatangajwe nk’uwari guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Planet International ryagombaga kubera i Kampala ariko riza gusubikwa rinimurirwa aho ryari kubera bituma atakiryitabiriye.

Uwimbabazi Cynthia benshi bazi nka Cycy Beauty ku mbuga nkoranyambaga yasubiye mu Bushinwa kurangiza irushanwa rya ‘Beauty of the world’
Uyu mukobwa yaje gushobora kwinjira muri 15 bageze mu cyiciro cya nyuma cya ‘Beauty of the world’
Mu 2024, Uwimbabazi yitabiriye irushanwa rya ‘Beauty of the world’
Uwimbabazi kuri ubu atuye muri Kenya aho yagiye kwiga ndetse anashakishiriza ubuzima
Uwimbabazi ni umunyamideli ukunze no kujya mu ndirimbo z'abahanzi banyuranye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza