Uwimbabazi Cynthia uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Cycy Beauty, kuri uyu wa 12 Kamena 2025 yasubiye mu Bushinwa kurangiza irushanwa rya ‘Beauty of the world’ aho umunyamideli uhiga abandi uburanga ku Isi azahabwa ikamba ku wa 23 Kamena 2025.
Uyu mukobwa wari muri 15 babashije kugera mu cyiciro cya nyuma, kuri ubu yamaze gusubira mu Bushinwa aho agiye gukomeza guhatanira iri kamba.
Iri rushanwa ryagiye rigira ibibazo bitandukanye, kuko byari byitezwe ko ryakabaye ryararangiye mu Ukuboza 2024 icyakora ryaje gutinda ku mpamvu z’abaritegura ariko batatangaje.
Irushanwa rya ‘Beauty of the world’ byitezwe ko rizatanga umunyamideli uhiga abandi mu buranga ku Isi ryongeye kuba nyuma y’imyaka 17.
Uwimbabazi muri iyi minsi usigaye uba muri Kenya aho yagiye gukurikiranira amasomo, asanzwe ari umunyamideli unakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo.
Yagaragaye mu ndirimbo ‘Kk 509 St’ ya Andy Bumuntu, iya Meddy yitwa ‘We Don’t Care’ na Antansiyo ya Platini.
Uyu mukobwa mu minsi ishize yatangajwe nk’uwari guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Planet International ryagombaga kubera i Kampala ariko riza gusubikwa rinimurirwa aho ryari kubera bituma atakiryitabiriye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!