IGIHE

Urwibutso rwa Ariana Grande ku bapfiriye mu gitero cyagabwe mu gitaramo cye

0 22-05-2020 - saa 16:14, Uwiduhaye Theos

Umuhanzikazi Ariana Grande yagaragaje ko umunsi ku wundi azirikana abantu 22 bahitanywe n’igitero cyagabwe mu gitaramo cye mu Bwongereza mu myaka itatu ishize.

Ku wa 22 Gicurasi 2017, abafana 22 bitabye Imana abagera kuri 59 barakomereka bikomeye mu gitero cyiswe icy’ubwiyahuzi cyagabwe mu gitaramo cy’umuhanzi w’Umunyamerika Ariana Grande.

Ibisasu byaturikijwe ahagana saa yine n’iminota 30 ubwo abafana ibihumbi bari batangiye kwisuganya ngo basohoke mu gitaramo Ariana Grande yakoreye ahitwa Manchester Arena mu Mujyi wa Manchester mu Bwongereza.

Ibi bisasu byaturikijwe byahitanye abafana binakomeretsa abarenga 50 gusa ngo hari n’abandi batabarika bagize ihungabana.

Uyu mukobwa w’imyaka 26 yagaragaje ko buri gihe azirikana abantu 22 bahitanywe n’iki gitero ndetse n’abandi bose cyagizeho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ati “Nzahora mbatekereza igihe cyose. Umutima wanjye, ibitekerezo n’amasengesho byanjye bizahorana namwe.”

Nyuma y’ibyumweru bibiri ubwo iki gitero cyagabwaga, Ariana Grande yasubiye mu Mujyi wa Manchester mu kindi gitaramo cyari cyiswe ‘One Love Manchester concert’ cyari kigamije gushaka inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’igitaramo yari yakoze kigaterwamo igisasu.

Icyo gihe, yafatanyije n’abahanzi batandukanye barimo Justin Bieber, the Black Eyed Peas, Coldplay, Liam Gallagher na Katy Perry; bakusanya miliyoni z’amapawundi.

Kubera Coronavirus, guha icyubahiro aba bantu b’i Manchester, uyu mwaka hazifashishwa imbuga nkoranyambaga kuko kwegerana bitewe muri ibi bihe. Ariko, abantu basabwe kuzacana bougie bari mu ngo zabo babikurikiranye.

Muri Cathedral ya Manchester hazabera misa yo gusabira abitabye Imana biturutse kuri iki gitero, biteganyijwe ko bazavuza inzongera inshuro 22 mu rwego rwo kwibuka izi nzirakarengane.

Imyaka itatu irashize Ariana Grande akoze igitaramo kigabwaho igitero
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza