IGIHE

Urujijo ku wiyita Pasiteri washatse guteranya Ciney, Paccy na Charly ko bagiye kuragurizanya

5 11-01-2019 - saa 16:24, Muvunyi Arsène

Hari umugabo wiyita Pasiteri Jean Pierre uherutse guhamagara umuhanzikazi Ciney amubwira ko mugenzi we Oda Paccy yagiye kumubariza (kuraguza) niba adashobora kumugirira nabi.

Uyu mugabo amaze guhamagara aba bahanzi bose ababwira ibintu bimwe.

Mu Kiganiro na IGIHE, Ciney yatangaje ko ari we wabanje kuvugana n’uyu mugabo tariki ya 01 Mutarama 2019 akamubwira ko hari ibyo Imana yamumutumyeho ashaka kumubwira.

Ati “ Yarampagaye sinamwitaba anyoherereza ubutumwa bugufi ambwira ngo ‘mwaramutse mwenedata, ni pasiteri w’i Kibungo mfite ikintu nshaka kukubwira’.”

“Yongeye kumpamagara arambwira ngo nimuhamagare, ndamuhamagara arambwira ngo Imana yamuntumyeho, ngo ‘mfite ubutumwa bukomeye, uri umunyamugisha’, ariko hari ibintu by’umwijima biri gutangira umugisha wawe, tugomba kugusengera bikavaho.”

Ciney yongeyeho ko mu kiganiro yagiranye n’uyu mugabo yanamubwiye ko mugenzi we Oda Paccy yagiye kuhasengera akamubaza niba nta kintu kibi ashobora kumugirira.

Ati “Yarambwiye ngo kugira ngo abone nimoro yanjye, ngo ni inshuti yanjye yaje kumureba ngo amusengere noneho iramumbaza. Yarambwiye ngo yaje kumubaza niba hari ikibi namukorera.”

Uretse ibi ngo yanamusabye kurahira inshuro eshatu ko azajya afata isaha imwe buri munsi agasenga, kandi ko agomba kubigira ibanga ntabibwire Oda Paccy.

Tariki 08 Mutarama 2019 nibwo yongeye guhamagara Ciney amubaza niba yibuka gusenga, bimutera amakenga ahamagara Paccy amubaza niba yaragiye kumubariza, ariko asanga ari mu gicuku ntacyo abiziho batangira gukeka ko ari umutekamitwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Mutarama 2019, uyu mutekamitwe yahamagaye Oda Paccy amubwira ko uwitwa Charlotte Rulinda (Charly) uririmba mu itsinda rya Charly na Nina nawe yagiye i Kibungo kumubariza.

Ati “Ngo yaragiye aramubwira ngo ndebera uko Paccy azabaho, umuziki we, ariko yabazaga ibintu byiza, yifuza ko utera imbere ariko ngo harimo ibintu by’umwijima.”

Paccy kuko yari yaravuganye na Ciney yahise amenya ko ari wa mutekamitwe dore ko ibyo yamubwiye bisa n’ibyo yari yavuze mbere.

Bafite impungege…

Yaba Oda Paccy cyangwa Ciney bahamya ko uyu mugabo nta mafaranga yigeze abaka ku buryo bibaza impamvu yihishe inyuma y’ubutekamutwe bwe bikabashobera.

Paccy ati “ Nta mafaranga yaka. Aka kanya arakubwira ngo genda usenge. Nta muntu uzi intego ye mu by’ukuri.”

Ciney nawe avuga ko kugeza ubu nta mafaranga yatswe n’uyu wiyita pasiteri, uretse gukeka ko yaba ashaka kubanza kuremamo abantu icyizere akazayaka nyuma.

Avuga kandi ko igiteye inkeke ari uburyo ashobora guteranya abahanzi, mu gihe agenda ahamagara umwe amubwira ko mugenzi we yagiye kumubariza.

Ati “Ikibazo ni uko ashobora guteranya abantu kandi bikomeye. Avuga ati ‘kanaka yagiye kumbariza i Kibungo niba nta kintu namugira’. Noneho ikintu gitangaje yamubwiye [abwira Paccy] ngo Charly ni we wagiye kumubariza, ubu bigiye kuba uruziga bibe ikibazo.”

Ikindi cyibazwa ni uburyo uyu mugabo yabonye nimero za telefoni z’abahanzi, ku buryo agenda abahamagara.

Twagerageje guhamagara nimero yahamagaye aba bahanzi uwatwitwabye yabanje kwemera ko ari we pasiteri nyuma arabihakana, atubwira ko twakongera saa kumi za nimugoroba tukavugana na nyir’ubwite. Yatwemereye ko ari umuntu waturutse muri Tanzania kandi ngo hari abantu bajya baza kumureba akabafasha gusa nyuma yaho ntiyongeye kwitaba telefoni.

Mu muziki wo mu Rwanda hagiye havugwa abahanzi bajya mu bapfumu kugira ngo bagere ku bwamamare, bishoboka ko uyu mutekamutwe yaba ari byo yuririyeho.

Ciney yabwiye ko Oda Paccy yagiye kumuraguriza
Oda Paccy yatekewe umutwe ngo Charly yagiye kumubariza
Paccy yasabye abantu kwirinda uyu mutekamutwe
Yahamagaye Ciney ku wa Gatatu amubaza niba ajya yibuka gusenga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Claude 2019-01-12 21:08:34

Ahubwo uyu wiyita Seba ubaza icyo iyi nkuru imaze wasanga ari uwo mutekamutwe wiyita Pasiteri w’i Kibungo!

2
Immaculee 2019-01-12 04:01:43

wowe witwa SEBA wabajije ngo iyi nkuru imaze iki, ubu c koko urabona uyu wiyita pasteur ataragiye guteranya bariya bana b’abakobwa koko !!!! Imana ishimwe ko bose babimenye umuriro utaraka hagati yabo. jyewe mbonako atari n’umutekamutwe, ahubwo ni umuntu ushaka guteranya bariya bahanzikazi, kuburyo yatsa umuriro hagati yabo. ahubwo umugambi we urapfubye!!!!!

3
kideyo 2019-01-11 17:11:40

aba bahanzikazi bacu twizere KO ari abanyamutima, uwo munyamitwe ntazabinjirire uko yiboneye. uzamwumvira azabe aciye ukubiri n’indangagaciro z’itorero% murakoze

4
Mimi 2019-01-11 15:28:20

Yesu we,ndumiwe koko uyu mutekamutwe w’ikibungo nanjye yarampamagaye ambwira ibintu nkibyo yabwiye abo bahanzi kuko ndi Close kuri umwe muri abo bahanzi muvuze hejuru,nara mu blotse ariko arongera akoresha indi nayo ndayi blocka na mugenzi wanjye nawe arayi blocka,nyuma aringera akoresha indi aransaba ngo nimubabarire mwumve ngo hari umuntu waje kutubariza ngo uretse ko ngo Imana yanamweretse ko turi abanyamigisha ngo gusa hari blockage,ndamubwira ngo njye sinemera blockage.nabateka mutwe gusa bigendera.

5
Seba 2019-01-11 13:00:05

Iyi nkuru ubu Imaze iki koko

Kwamamaza