IGIHE

Urubanza rwa Weinstein, Dua Lipa yambitswe impeta, urukundo rwa Katy Perry mu manga: Ibivugwa mu myidagaduro

0 13-06-2025 - saa 08:51, Uwiduhaye Theos

Umucamanza wo muri New York yatangaje ko urubanza rwa Harvey Weinstein rwasubitswe ku byaha byo gufata ku ngufu, nyuma y’uko umuyobozi w’itsinda ry’abacamanza yanze kongera kujya mu cyumba cyabereyemo urubanza gutangaza umwanzuro wafashwe.

Uyu muyobozi w’itsinda ry’abacamanza yabwiye Umucamanza Curtis Farber ku wa Gatatu ko atinya gusubira mu cyumba kimwe n’abandi bacamanza, kuko bamubwiye nabi bashaka kumuhatira guhindura ibitekerezo.

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Kamena yabajijwe niba yiteguye gusubira mu cyumba cyaberagamo iburanisha, arasubiza ati “Oya, munyihanganire.”

Umucamanza Farber yavuze ko agiye guhita asezerera abandi bacamanza.

Weinstein wahoze ari icyamamare mu gukora filime, yashinjwaga gufata ku ngufu abagore batatu mu bihe bitandukanye mu Mujyi wa New York, mu myaka irenga icumi ishize.

Iri subikwa ry’urubanza rije nyuma y’uko urukiko rwari rumaze kumuhamya icyaha kimwe cyo gusambanya Mimi Haley ku ngufu, ariko rukamugira umwere ku kindi cyaha cyo gusambanya Kaja Sokola.

Icyaha cyari gisigaye cyaregwaga Weinstein cyari gishingiye ku byo ashinjwa n’uwahoze ari umukobwa ushaka kuba umukinnyi wa filime, Jessica Mann, wavuze ko yamufashe ku ngufu mu 2013. Aba bagore bose uko ari batatu bagaragaye imbere y’urukiko batanga ubuhamya.

Urubanza rwa Weinstein rukomeje kuba agatereranzamba

Sabrina Carpenter yateguje album nshya…

Umuhanzikazi Sabrina Carpenter uri mu bakobwa bamaze kubaka izina mu muziki, yateguje album nshya yise “Man’s Best Friend”. Ni album avuga ko izajya hanze ku wa 29 Kanama 2025.

Uyu mukobwa azaba ashyize hanze album ya karindwi mu rugendo rwe rw’umuziki, yatangiye mu 2009 ubwo yari afite imyaka 10 gusa y’amavuko.

Sabrina Carpenter agiye gushyira hanze album ya karindwi

Dua Lipa yambitswe impeta y’urukundo

Umuhanzikazi Dua Lipa ukomoka mu Bwongereza ari mu munezero udasanzwe, nyuma y’uko yemeje ko yambitswe impeta n’umukunzi we Callum Turner.

Yabwiye British Vogue ko Callum yamutunguye akamuha impeta y’urukundo yihariye yamukorewe. Yakozwe uyu musore amaze kugisha inama inshuti za hafi za Dua n’umuvandimwe we.

Nubwo bambikanye impeta, Dua yavuze ko nta gahunda y’ubukwe irategurwa, ubu bari kwishimira kwambikwa impeta kwe.

Ibi ni bishya kuri Dua, wavuze ko atari yigeze arota ubukwe bwe cyangwa ngo abuhatirwe mu ntekerezo, ariko ubu atangiye gutekereza cyane ku mwambaro azambara kuri uwo munsi udasanzwe.

Igihe nyacyo Dua yambikiwe impeta ntabwo cyatangajwe, ariko ibihuha byatangiye gukwira mu mpera z’umwaka wa 2024 ubwo yagaragaraga yambaye impeta ku rutoki rw’ibumoso.

Dua Lipa yambitswe impeta y'urukundo

Urunturuntu mu rukundo rwa Katy Perry

Inkuru ziri gucicikana zivuga ko umubano wa Katy Perry na Orlando Bloom ushobora kuba ugeze aharindimuka.

Nk’uko umwe mu bantu ba hafi yabibwiye Page Six, ngo “Byararangiye. Bari gutegereza ko ibitaramo bye birangira mbere y’uko batandukana ku mugaragaro.”

Katy Perry ari mu rugendo rw’ibitaramo yise “Lifetimes” Tour, rwatangiye ku wa 23 Mata kandi ruzasozwa ku wa 7 Ukuboza.

Aba bombi nta n’umwe uragira icyo atangaza ku mubano wabo.

Katy Perry na Orlando Bloom batangiye gukundana mu 2016, batandukana gato mu 2017, ariko bongera gusubirana mu 2018.

Nyuma yo gusubirana, Orlando yamwambitse impeta y’urukundo ku munsi w’abakundana (Valentine’s Day) ku wa 14 Gashyantare 2019. Babyaranye umukobwa wabo, Daisy Dove Bloom, ku wa 26 Kanama 2020.

Urunturuntu mu rukundo rwa Katy Perry

Brad Pitt yavuze ko yigiye ku makosa yabaye mu rushako rwe na Angelina Jolie

Brad Pitt yagaragaje ko yicuza bimwe mu byabaye mu buzima bwe, nyuma y’uko we na Angelina Jolie basoje burundu urubanza rwabo rw’isaranganya ry’umutungo n’ibijyanye na gatanya rwatwaye imyaka umunani.

Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 61, uzwi cyane muri “Fight Club”, yaganiriye na Entertainment Tonight i Mexico City, ubwo herekanwaga filime nshya y’amasiganwa y’imodoka yiswe ‘F1’ agaragaramo. Yavuze uko yahinduye uko abona ubuzima, nyuma y’ibihe bikomeye.

Ati “Nta kosa na rimwe ritagira icyo rigusigira. Uriga, ugakomereza imbere. Bikujyana ku ntsinzi ikurikira.”

Pitt, uri mu rukundo na Ines de Ramon, yavuze ko ageze aho asobanukiwe agaciro ko kuba hari abantu bari hafi ye bamukunda kandi na we abakunda.

Ati “Inshuti, umuryango, ni byo by’ingenzi. Uhereye aho, ni bwo ushobora gukora ibindi byiza. Ibyo ni byo ubuzima bushingiyeho, mbibona nk’ihurizo ryoroheje.”

Brad Pitt yagaragaje ko hari ibyo yize nyuma yo gutandukana na Angelina Jolie
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza