IGIHE

Umwe mu bagize Symphony Band yatandukanye nayo

0 20-03-2020 - saa 13:37, Uwiduhaye Theos

Uwikunda Sammy Yvan wari umaze amezi umunani abarizwa mu itsinda rya Symphony Band riri mu matsinda y’abaririmbyi ahagaze neza muri iki gihe, yahisemo gukuramo ake nyuma yo kutumvikana na bagenzi be.

Uwikunda Sammy Yvan yabwiye IGIHE ko nyuma yo kutumvikana na bagenzi be ku bintu bimwe na bimwe yahisemo gukuramo ake karenge akabasigira iyi band imaze imyaka itanu itangiye.

Ati “Twabiganiyeho dusanga nkwiriye kuba ngiye kuko intumbero zabo n’izanjye ntabwo byahuraga neza, hari igihe byanga. Ubu ndi kwikorera ku giti cyanjye nzatekereza kujya ahandi nyuma ya Mata uyu mwaka.”

Uwikunda yari umwe mu baririmbyi babiri bagize Symphony kuko abenshi ari abacuranzi ariko rimwe na rimwe babikomatanya no gucuranga. Nawe yize umuziki ku Nyundo aho iri tsinda yabarizwagamo ryatangiriye.

Avuga ko yatangiye kwiyumvamo kuririmba ubwo Alpha Rwirangira yegukanaga umwanya wa mbere muri Tusker Project Fame.

Ati “Urebye ikintu cyabinkundishije ni irushanwa ryitwa Tusker Project Fame. Nabonye Alpha Rwirangira aritwaye ndavuga nti uzi ko ibi bintu natwe twabishobora nyuma nza no kugira amahirwe yo kubyiga. Mbere ntabwo nabikudanaga.”

Symphony Band yari ayihuriyemo Irakora Fabrice uvuza ingoma, Niyontezeho Etienne ucuranga Piano, Mugisha Frank uguranga Guitar Bass, Mugengakamere Joachim ucuranga Guitar Solo ndetse na Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz.

Reba ubuhanga bwa Uwikunda mu kuririmba

Uwikunda yatandukanye na Symphony nyuma yo kutumvikana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza