Umutesi Denise wabaye Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda mu 2020, yatangiye gukora kuri Vision FM nyuma y’iminsi itari mike asezeye muri Genesis TV yatangiriyeho urugendo rw’itangazamakuru.
Muri Kamena 2020, nyuma y’amezi make yegukanye ikamba ry’Igisonga cya kabiri mu irushanwa rya Miss Rwanda uwo mwaka, Umutesi yahise abona akazi ko kuvuga amakuru y’imyidagaduro kuri Genesis TV yari nshya mu Rwanda.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Umutesi yafashe icyemezo cyo kuva kuri Genesis TV nyuma y’uko hari ibyo yari atari kumvikana n’ubuyobozi bwayo.
Umutesi aganira na IGIHE yagize ati “Ntabwo banyirukanye, ni njye wasezeye nyuma y’uko hari ibyo nabonaga tutari kubasha kumvikana. Habayeho kuganira n’ubuyobozi bwanjye twemeranya kuba duhagaritse imikoranire.”
Nyuma yo kuva kuri Genesis, Umutesi avuga ko yahise atangira ubuzima bushya kugeza mu minsi ishize ubwo yumvikanaga na Vision Fm yatangiye gukoraho.
Umutesi wakoze ikiganiro cye cya mbere kuri iki Cyumweru tariki 21 Gashyantare 2021, ari gukora mu kiganiro cyitwa Vision Top 20 afatanyije na Kalisa John.
Nta byinshi uyu mukobwa yifuje kuvuga ku masezerano yagiranye n’umukoresha we mushya, icyakora yijeje abakunzi be n’abandi muri rusange ko azaharanira kubashimisha binyuze muri iki kiganiro.
Ku bijyanye n’uko yisanze mu mwuga w’itangazamakuru, Umutesi avuga ko bitari ibintu bye kuva cyera, ngo ntabwo yigeze atekereza ko yaba umunyamakuru yewe ntiyari n’umwana ukunda kumva radiyo cyangwa gukurikira televiziyo.
Ati “Njye sinabeshya ngo mvuge ko nakuze ndi umuntu wifuza kuba umunyamakuru, sinatekerezaga ko nazakora aka kazi, sinari umwana ukunda kumva amakuru rwose sinanakurikiranaga ibibera mu itangazamakuru.”
Yakomeje avuga ko ubwo yahabwaga akazi kuri Televiziyo, bitamugoye cyane kuko ibiganiro by’imyidagaduro yakoraga, ari ingingo n’ubundi asanzwe akunda.
Ati “Umunsi umwe nibwo bampamagaye bashaka ko njya gukora kuri Genesis TV, nyuma yo kwinjira mu itangazamakuru by’umwihariko ry’imyidagaduro rimwe mu bintu byiza cyane, umuntu aba akora ibintu asanzwe akunda, nta byiza nkabyo.”
Guhera ku Cyumweru tariki 21 Gashyantare 2021, Umutesi Denise yatangiye kumvikana mu kiganiro ‘Vision Top 20’ gitambuka kuri Vision Fm kuva saa moya z’umugoroba kikageza saa tatu z’umugoroba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!