IGIHE

Umusizi Essy Williams yashyize umucyo ku nkuru z’urukundo rwe na Nel Ngabo (Video)

0 5-04-2025 - saa 15:51, Nsengiyumva Emmy

Umusizi akaba n’umuhanzi w’imideli, Essy Williams, yahakanye amakuru yo gukundana na Nel Ngabo, icyakora ahamya ko ari inshuti ye bamaranye igihe kirekire.

Ibi Essy Williams yabigarutseho ubwo yakomozaga ku rukundo rwe na Nel Ngabo rwari rwavuzwe cyane bitewe n’amafoto uyu muhanzi yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’iyi nkumi.

Mu kiganiro na IGIHE, Essy Williams yavuze ko we afite umusore bamaranye umwaka bakundana, ashimangira ko Nel Ngabo ari inshuti isanzwe.

Ati “Turi inshuti nziza, tumaranye igihe ariko nta rukundo rubirimo. Ariya mafoto yafashwe umunsi twari twagiye gutemberera ahantu i Rebero. Byarangiye tuhafatiye amafoto gusa.”

Uyu mukobwa yavuze ko ubwo amafoto ye na Nel Ngabo yasohokaga yatunguwe n’ukuntu abantu babikomeje, cyane ko we asanga ari ibintu bisanzwe kuba abantu b’inshuti bakwifotozanya.

Essy Williams ni umusizi unaherutse gusohora igisigo cyitwa ‘Rungano’. Asanzwe ari n’umuhanzi w’imideli ugiye kumara umwaka ashinze inzu ihanga imideli yitwa ‘LE99Vintage’.

Yize amashuri ye abanza n’ayisumbuye muri Uganda.

Nyuma yo kurangiza ayisumbuye, Essy Williams yaje gukomereza muri University of Kigali arangiza icyiciro kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Amategeko, aho yahawe impamyabumenyi mu 2023.

Nyuma yo gushyira ku ruhande ibijyanye n’amasomo, Essy Williams wari usanzwe mu itsinda ry’abasizi ‘Ibyanzu’ riyoborwa na Junior Rumaga, mu 2024 yinjiye mu bijyanye no guhanga imideli yakuze akunda kubera umubyeyi we wabikoraga.

Nyuma y’uko umubyeyi we yitabye Imana, Essy Williams yiyemeje gutera ikirenge mu cye ashinga iyi nzu ihanga imideli ikorera i Nyamirambo.

Essy Williams yahakanye amakuru yo gukundana na Nel Ngabo
Essy Williams yemeje ko afite umukunzi bamaranye umwaka utari Nel Ngabo wari wavuzwe mbere
Essy Williams yinjiye mu buhanzi bw'imideli
Essy Williams uherutse kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, yatangiye kwiga icya gatatu yiyishyurira kubera amafaranga akura mu buhanzi bw'imideli n'ubusizi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza