IGIHE

Umusaza wagaragaye muri ‘Seburikoko’ yemereye urukiko ko yasambanyije umwana w’imyaka irindwi

15 23-10-2019 - saa 16:08, Nsengiyumva Emmy

Umusaza witwa Munyempazi Dominique w’imyaka 85 y’amavuko wamenyekanye nka ’Kanyandekwe’ muri filime y’uruherekane ya ‘Seburikoko’, yemereye urukiko ko yasambanyije umwana w’imyaka irindwi y’amavuko.

Munyempazi wavutse mu 1934 yatawe muri yombi tariki 02 Ukwakira 2019 akukiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi y’amavuko.

Yafatiwe mu Mududugu wa Kagunga mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Nyamirambo.

Nyuma yo kugezwa mu Bugenzacyaha akemera icyaha ndetse akanacyemerera ubushinjacyaha, uyu musaza yaje no kucyemera mu rukiko ubwo yaburanaga kuri uyu wa 23 Ukwakira 2019.

Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge niho Kanyandekwe yaburaniye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Nyuma yuko umucamanza asomeye Kanyandekwe imyorondoro ye, umushinjacyaha yahawe umwanya ngo agaragaze impamvu zikomeye zatumye bazana uyu musaza mu rukiko.

Umushinjacyaha yatangiye asomera uyu musaza wiburaniraga icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana w’imyaka irindwi.

Umushinjacyaha yabwiye umucamanza ko bazanye Kanyandekwe mu rukiko kubera impamvu zikomeye zituma basanga yakabaye afunze by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Yavuze ko bashinja uyu musaza icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka irindwi bashingiye ku byo umwana yabwiye ubugenzacyaha.

Uyu mwana witwa Keza yabwiye ubugenzacyaha ko uyu musaza yamuhaye ibiryo, nyuma bagasangira icyayi hanyuma akamujyana ku buriri akamukuramo imyenda akamusambanya.

Umushinjacyaha kandi yashingiye ku kuba umubyeyi w’uyu mwana yaramaze ijoro ryose yabuze umwana we bwacya bakabona avuye kwa Kanyandekwe.

Ikindi Umushinjacyaha yashingiyeho ni uko uyu musaza yiyemereye icyaha yaba mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha, yemeye ko yasambanyije uyu mwana ariko ngo ko yakoresheje agakingirizo.

Umushinjacyaha yagize ati” Yiyemereye ko yabigerageje yambaye agakingirizo ariko yashaka kwinjiza igitsina cye mu cy’umwana ntibikunde kuko nta bushake cyari gifite.”

Ahawe ijambo ngo yisobanure, Kanyandekwe yagize ati” Uko ubushinjacyaha bubivuze niko byagenze. Rwose ndasaba imbabazi ni satani wandushije imbaraga ariko rwose mumbabarire.”

Avuga uko byagenze yongeye gusubiramo ko uko umushinjacyaha yabivuze ariko byagenze ntacyo bamubeshyeye.

Umucamanza amubajije niba nta mugore agira, Kanyandekwe yavuze ko ntawe ati” Umugore wanjye yarapfuye cyera ntamuntu tubana njye ndibana.”

Abajijwe iby’agakingirizo yambaye mbere yo gusambanya uyu mwana yagize ati” Ni iza cyera naziguze muri Zaire mbere yuko mpunguka. Cyera narazikoreshaga, rero ako kamwe niko kari gasigaye.”

Abajijwe ku busabe bw’ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ndetse na raporo ya muganga igikorwaho ngo harebwe niba nta ndwara yanduje uyu mwana, Kanyandekwe wakomezaga gusaba imbabazi yabyemeye atagoranye.

Ati”Ndabyumva nkanabyemera. Nanjye ubwanjye ndigaya rwose ndabisabira imbabazi ntakindi.”

Byitezwe ko Kanyandekwe azasomerwa tariki 29 Ukwakira 2019.

Kanyandekwe w’imyaka 85 wagaragaye muri ‘Seburikoko’ yemereye urukiko ko yasambanyije umwana w’imyaka irindwi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Gatete.Justin 2019-10-29 16:20:15

Ariko.ndumva.atabura.guhannwa.nubwo.asaba.imbabazi

2
bimenyimana Jean Pierre 2019-10-25 02:00:34

Uwo mwana akenye aba ’’counselors’’

3
BIZRAGUTEBA kayibanda 2019-10-24 04:16:18

Nubwambere numvise umuntu wemera ibyaha ataruhanyije , ntakundi niyemere ibihano , gusa aranatangaje umuntu uvuga ko yakoresheje agaikingirizo yaguze ahunguka ava muri ZAIRE , bivuze ko ashobora kuba akamaranye imyaka nka 20

4
Mutima 2019-10-24 03:49:56

Ariko se uyu musaza mubona igitsina cye kigishobora guhagarara??? Ahubwo nibamupime mumutwe barabe ko atibesheye!!!Hahahaaa! Njye mbona byafata umusi wose kigira gihagarare neza gishobore gukora akazi!

5
bimawuwa 2019-10-23 17:32:22

nigutyo aba asa no mu gikina film cg ni foto ya kera ndizera ko ubungubu amaze gusirimuka kubera gukina film ntabwo ari gutya asa. naho byo gusaba imbabazi sinzi uwabyigishije abanyarwanda ukoze icyaha wese yihutira gusaba imbabazi ubwo wakora icyaha nkicyo ugasba imbabazi rwose shira mugaciro nawe wa musenzi we.niyo mpamvu burya mubihugu bya barabu habaho ibihano byiza rwose. nkuyu ntamwanya bamuha na gato.

6
Maniriho Emmanuel 2019-10-23 15:41:27

Ariko umusaza yagerageje ngo ntikahaguruka kubera izabukuru, bityo ntiyinjira. Aha twagaruka kuri definition yo gusambana. Ese igitsina cy’umugabo cyanze kwinjira mu gitsina cy’umugore/kobwa, ubusambanyi mu mategeko buba bwabaye. Ndumva byakwitwa gushaka gusambanya umwana gusa. Uyu musaza arakubititse. Igitsina cye kimutenguhe n’amategeko amugonge... niyihangane.

7
Joseph Niyodusaba 2019-10-23 14:13:05

Yoooo namahanorwose birababajencyane gusabakomeze barebe wasanga uwomusaza yarihebye ubuzimabwaramurambiye akabayibeshyeye

8
Joseph Niyodusaba 2019-10-23 14:12:13

Yoooo namahanorwose birababajencyane gusabakomeze barebe wasanga uwomusaza yarihebye ubuzimabwaramurambiye akabayibeshyeye

9
Matsiko 2019-10-23 13:30:59

Buriya rero ngo mwanze kumugaragaza isura.

10
inama 2019-10-23 12:05:31

uwo mubyeyi wuwo mwana wu mukobwa byaba byiza yimukanye nuwo mwana akazakurira kure aho batazi ayo mateka
kuko gukomeza kubyibutswa byazatuma nawe yiyanga cg akiheba UKUMVA AYOBOTSE KWA MAKUZA

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza