Umuraperi w’Umunyamerika, Ricky Lamar Hawk, wamenyekanye nka Silentó, yakatiwe imyaka 30 y’igifungo ahamijwe kwica mubyara we mu 2021.
Silentó, umuhanzi wamenyekanye ku Isi yose mu 2015 kubera indirimbo ye “Watch Me (Whip/Nae Nae)”, yemeye icyaha cyo kwica ku bushake mubyara we Frederick Rooks III, ndetse n’ibindi byaha bikomeye birimo gukubita no gukomeretsa bikabije, gutunga imbunda mu gihe cy’icyaha no guhisha urupfu.
Nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha bwa DeKalb County muri Georgia kuri uyu wa Kane tariki 12 Kamena 2025, Silentó , yemeye ko yishe Rooks, wari ufite imyaka 34, warashwe inshuro nyinshi mu rukerera rwo ku wa 21 Mutarama 2021.
Polisi yamufashe nyuma y’iminsi 10, nyuma y’uko ibimenyetso by’amashusho na GPS bimugaragaje aho icyaha cyabereye, ndetse n’umwe mu bo mu muryango wa Rooks yemeza ko bahekuwe na Silentó.
Silentó w’imyaka 27, yavuze ko yari amaze igihe ahanganye n’ibibazo bikomeye by’indwara zo mu mutwe. Ibi byashimangiwe na Chanel Hudson, wahoze amuvugira, wavuze ko mu myaka yashize yari asigaye afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kandi ko yari akomeje kwivuza.
Uyu muhanzi yigeze kuba icyamamare mu 2016 aho yahatanye mu bihembo bya BET Awards mu cyiciro cya YoungStars Award, ariko ntiyacyegukana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!