IGIHE

Umuraperi Bushali n’itsinda bafatanywe bagejejwe imbere y’Ubushinjacyaha

4 22-10-2019 - saa 09:04, Nsengiyumva Emmy

Umuraperi Bushali n’abandi batatu bafatiwe hamwe bakekwaho ibyaha bishingiye ku gukoresha ibiyobyabwenge, bashyikirijwe ubushinjacyaha.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2019 Bushali, Slum Drip n’abakobwa babiri bari kumwe bafite ibiyobyabwenge bagejejwe imbere y’ubushinjacyaha babazwa ku byaha bakurikiranyweho.

Nyuma yo kubazwa, hategerejwe ko butanga ikirego mu rukiko bityo bakaburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Bari batawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2019 mu Murenge wa Nyakabanda aho bivugwa ko basangiraga ibiyobyabwenge.

Bagifatwa bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ngo rutangire iperereza.

Hagenimana Jean Paul wamenyekanye cyane nka Bushali mu muziki, ni umwe mu bagize itsinda ry’abasore baharawe mu njyana ya Kinyatrap.

Aherutse kumurika album ya kabiri yise ‘Ku gasima’ ije nyuma y’iya mbere yagiye hanze muri Gashyantare mu 2018 yise ‘Nyiramubande’.

Indirimbo yise ‘Nituebue’ yahuriyemo na B-Threy n’uwitwa Slum Drip ni yo yatumye aba ikirangirire cyane mu Rwanda, agakurwa n’urubyiruko rwihebeye injyana ya Hip Hop.

Bushali n'itsinda bafatanywe
Ibiyobyabwenge bivugwa ko iri tsinda ryafatanywe
Bushali yaherukaga kuririmba mu gitaramo cya 'Bigomba guhinduka'
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Air power the wind 2019-11-03 12:10:34

nahanwe kuko adahanwe babigira akamenyero.murakoze.

2
Valencia 2019-10-22 17:02:05

Urukiko rukore akazi ntidushobora kubihanganira nkabo bakoresha ibiyobya bwenge.

3
Valencia 2019-10-22 17:01:36

Urukiko rukore akazi ntidushobora kubihanganira nkabo bakoresha ibiyobya bwenge.

4
che 2019-10-22 03:03:01

Apuu, nimushaka mubarekure rwose ahubwo mubajyane iwawa at least

Kwamamaza