IGIHE

Umukobwa ushinjwa gukubita no gukomeretsa Asinah yafashwe na Polisi

5 11-09-2019 - saa 18:52, Uwiduhaye Theos

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe uwitwa Ingabire Shakira ufite imyaka 27 wavukiye mu murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuhanzi Mukasine Asinah.

Mu butumwa Polisi yanyujije kuri Twitter, yagize iti “Ingabire Shakira arakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yakoreye Mukasine Asinah. Akaba yashyikirijwe @RIB_Rw.”

Muri Kanama nibwo byatangajwe ko Umuhanzikazi Asinah yasagariwe n’umukobwa atazi wamusanze mu kabyiniro ka People Club akamukatisha urwembe ku itama, ku buryo byasabye ko ajyanwa mu bitaro ngo yitabweho n’abaganga.

Icyo gihe yagize ati “Nari ndi muri People Club ngiye kubona mbona umuntu arashwaratuye ariruka ariko abantu bamubonye basanzwe bamuzi bambwira ko ariko asanzwe ameze, ngo akunda kugendana inzembe yabona atakwishimiye akagukata.”

“Njye ntabwo nari nsanzwe muzi ariko abamuzi bambwiye ko yitwa Shakira. Yanshwaratuye mu maso ku itama ry’ibumoso.”

Asinah yagiye mu bitaro byo Nyirinkwaya akimara gukebwa, amara iminsi yitabwaho n’abaganga nyuma aza gusezererwa.

"Ubu ngiye kumenya icyo yamporaga"

Mu kiganiro na IGIHE nyuma yo kumenya ko umukobwa wamuhohoteye yafashwe, Asinah yavuze ko akeneye ubutabera kuko uriya mukobwa yamuhemukiye.

Ati “Ndishimye kubera ko bangaragarije ko babonye ko nari nkeneye ubutabera kuko uriya muntu yarahemutse kandi bigaragara, kuba bamufashe ni ikintu cyiza kuko twese turamenya icyo yanzizaga kandi hari n’inyigisho bashobora kuba baramuha zijyanye no kureka ibyo yankoreye.”

Akomeza avuga ko kuba yarakebwe n’uyu mukobwa nta zindi ngaruka byamugizeho ariko byamubabaje cyane.

Abajijwe niba atari yarakuyeyo amaso atekereza ko uyu mukobwa atazafatwa, yavuze ko yumvaga ko ari akazi kenshi inzego yashyikirije ikirego zagize.

Mu ngingo ya 121 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, hateganywa ko Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 000 FRW ariko atarenze 1 000 000 Frw.

Asinah aheruka gusagarirwa n'umukobwa wamukatishije urwembe ku itama
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
IMANIZABAYO Emmanuel 2019-09-12 04:44:05

Ese ko mbona uyu mukobwa asa na Asnah ntiyaba ari mu byaraa we???????

2
che 2019-09-12 01:55:15

Ngo yabona atakwishimiye akagukata, muranyumvira koko! Ubwo mukaba mumuzi muri iyo club yanyu bikanga mukamwakira?!!

3
Asia 2019-09-11 18:22:16

Ibi ndumva byoroshye nkurikije ibibera muri Gitega Ngaho ubujura bwamoko yose niho bubera ,Indaya ,Urumojyi, mugo ,IBISINDISHA: imbutabuta, manyinya , yewe muntu ,Sinzundongoye, Muzinywiki,,,ibitekerwa muduhanda twaho naho inkoko zarangije igihe, amafi yapfuye ,bagiya zagaze, ibishyimbo byagaze ,,,, imico yabahatuye : amarozi ,amatiku ,ishyari ...ngiyo gitega biryogo cyahafi

4
Asia 2019-09-11 18:22:14

Ibi ndumva byoroshye nkurikije ibibera muri Gitega Ngaho ubujura bwamoko yose niho bubera ,Indaya ,Urumojyi, mugo ,IBISINDISHA: imbutabuta, manyinya , yewe muntu ,Sinzundongoye, Muzinywiki,,,ibitekerwa muduhanda twaho naho inkoko zarangije igihe, amafi yapfuye ,bagiya zagaze, ibishyimbo byagaze ,,,, imico yabahatuye : amarozi ,amatiku ,ishyari ...ngiyo gitega biryogo cyahafi

5
Zainab 2019-09-11 15:34:27

Ni byiza kuba uwamukomerekeje yafashwe
Amubwire icyamuteye gukora icyo gikorwa kibi kuko yaramubabaje. Ikindi ndakeka aribwo Asinah aribwumve atuje namara kumva impamvu yabyo. #justice
[email protected]

Kwamamaza