IGIHE

Umuhanzi Jaguar yatawe muri yombi ashinjwa urugomo

0 29-06-2020 - saa 14:00, Uwiduhaye Theos

Umunya-Kenya Charles Njagua Kanyi wamamaye mu muziki nka Jaguar yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gushishikariza urubyiruko gukora urugomo mu isoko rya Mwariro riherereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Ikinyamakuru The Citizen cyanditse kuri Twitter ko Jaguar usanzwe ari Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kamena 2020.

Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter nyuma y’akanya gato afashwe, yagize ati “Ubu ndi ku butaka bwa Nairobi. Ibyo ndeba ntabwo bisobanutse n’ubwo bisa nk’aho bifitanye isano n’isoko rya Mwariro. Nzakomeza kurwanirira abantoye. Kuba umuyobozi birakomeye ariko icyemezo cyanjye kizakomeza kuba ndakorwaho.”

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Nairobi, Philip Ndolo, yemeje ko Jaguar yatawe muri yombi, anagaragaza ko uyu mugabo ashinjwa gushishikariza urubyiruko gukora urugomo.

Izina ry’umuhanzi Jaguar ryashinze imizi muri Kenya no muri Afurika y’Iburasirazuba biturutse ku ndirimbo ‘Kigeugeu’ yacuranzwe cyane. Yakoze n’izindi zizwi zirimo iyitwa ‘Kipepeo’, ‘Kioo’ na ‘Nikusikize’. Ni umwe mu baririmbyi bafite amafaranga mu gihugu cye cya Kenya ndetse no mu Karere.

Jaguar usanzwe ari Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya yafunzwe azira gushishikariza urubyiruko gukora urugomo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza