IGIHE

Umucuranzi Manu Dibango yitabye Imana azize Coronavirus

1 24-03-2020 - saa 10:09, Nsengiyumva Emmy

Umuhanzi w’umunyabigwi wo muri Cameroon Emmanuel N’Djoke Dibango uzwi mu muziki ku izina rya Manu Dibango, yitabye Imana nyuma y’iminsi mike atangaje ko arwaye Coronavirus.

Uyu mugabo w’imyaka 86 y’amavuko akaba umuhanga mu kuvuza ‘saxophone’, umwanditsi w’indirimbo w’umuririmbyi, kuwa Gatatu tariki 18 Werurwe 2020 abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yari yatangaje ko yafashwe na Coronavirus.

Ati “Najyanwe mu bitaro nsanganwa indwara ya Covid-19. Ubu meze neza kandi ndi mu nzira yo gukira.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2020 nibwo hatangajwe inkuru y’urupfu rw’uyu musaza wari umuhanga mu muziki ndetse wanagize izina rikomeye cyane muri Afurika.

Manudi Dibango mu rugendo rwe rw’umuziki yashyize imbere injyana ya Jazz, Funk na gakondo yo muri Cameroon. Ise yari umwe mu bari bagize itsinda rya Yabassi ryakanyujijeho mu muziki.

Yavutse ku wa 12 Ukuboza 1933. Akora album zakunzwe zirimo; Afrijazzy, Nyxia, Tome II, Live ’91 n’izindi.

Yakoze indirimbo zakomeje izina rye nka ‘Soul Makossa’ yo mu 1972, ‘Big Blow’ yo mu 1976, ‘New Bell’ yasohotse mu 1972 n’izindi.

"Soul Makossa" Imwe mu ndirimbo ze zakunzwe

Manu Dibango yagize izina rikomeye mu muziki wa Afurika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
munyemana 2020-03-24 07:54:32

Niyigendere.Ajyanye na mugenzi we Aurlus Mabele wo muli Congo-Brazza nawe wishwe na Coronavirus ejobundi.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana†.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Kwamamaza