Kayumba Darina wegukanye ikamba ry’Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022, yagaragaje urukundo afitiye umuraperi Kimzer ubwo yamwifurizaga isabukuru y’amavuko.
Ibi Miss Kayumba Darina yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2024, ubwo yifurizaga isabukuru y’amavuko umukunzi we Kimzer usanzwe ari umuraperi.
Yagize ati “Isabukuru nziza ku muntu w’ingenzi ku mugabo w’ingenzi mu Isi yanjye. Ukwiye buri kimwe. Niyumva nk’umunyamahirwe kuba tugiye kwizihizanya ibi birori byawe, ndagukunda!”
Ku rundi ruhande umuraperi, Kimzer yavuze ko akunda Kayumba Darine.
Ati “Rukundo rwanjye, ndagukunda kandi ndabikubahira cyane. Utuma niyumva nk’umusore w’umunyamahirwe ku Isi yose. Urakoze cyane!”
Ni imitoma ikomeje kuvuza ubuhuha nyuma y’amezi ashize bimenyekanye ko Miss Kayumba Darina na Kimzer bakundana.
Muri Mutarama 2024 nibwo amakuru y’urukundo rwa Miss Kayumba Darina na Kimzer yatangiye kumenyekana nubwo byinshi ku gihe batangiye gukundanira bitaramenyekana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!