IGIHE

Uko Charly na Nina bakoranye na Paul Gambit, uri mu bakomeye mu gutunganya video z’indirimbo (Video)

0 23-10-2019 - saa 14:01, Nsengiyumva Emmy

Muzika nyarwanda ikomeje gufata indi ntera umunsi ku wundi, bigaragazwa n’imbaraga zaba iz’ubumenyi n’amikoro zishorwamo yaba mu gutunganya amajwi n’amashusho ashobora kwakiranwa yombi ku rwego mpuzamahanga.

Ibi abakobwa babiri Charly na Nina bamaze kubyumva neza, kuko baguye imbibi z’umuziki wabo, batangira kujya kurahura ubumenyi mu bahanga bo mu bindi bihugu.

Nibyo byabahesheje amahirwe yo kuba batangira guhatana ku rwego mpuzamahanga begukana ibihembo birimo icya HiPipo Awards mu 2017 nk’abahanzikazi bari bagezweho mu Rwanda babikesha indirimbo yabo Indoro bakoranye na Big Fizzo uzwi cyane mu muziki w’i Burundi.

Magingo aya kandi, aba bakobwa bari mu bagezweho mu Rwanda bari guhatana mu bihembo bya AFRIMA bizatangirwa muri Nigeria ndetse bakaba baramaze no kwemeza ko bazajya i Lagos muri ibi birori.

Kwagura umuziki wabo byatangiriye mu gukorana n’abahanzi bo hirya no hino bakomeye. Ku ikubitiro indirimbo Indoro bakoranye na Big Fizzo yasize izina ryabo rimenywe na benshi muri Afurika y’u Burasirazuba.

Muri Uganda bashimangiye ubuhanga bwabo kubera iyitwa ’Owooma’ bakoranye na Geosteady yanatumye batangira kujya bataramirayo cyane, icyashara kiraboneka karahava, baza noneho kubishimangira mu ndirimbo ’I Do’ bakoranye na Bebe Cool nayo yongeye gushimangira ko bari mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite.

Baherutse gukorana kandi indirimbo na Orezi wo muri Nigeria uri mu bahanzi bihagazeho muri Afurika y’Uburengerazuba.

Si ugukorana n’abahanzi gusa ahubwo bageretseho no gushaka abatunganya muzika b’intyoza yaba abo mu Rwanda n’ahandi. Mu Rwanda mu buryo bw’amajwi bakoranye na Pastor P ndetse na Bob Pro mu gihe amashusho yatunganywaga na Meddy Saleh.

Hanze y’u Rwanda bayobotse Nessim uri mu bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe muri Afurika y’Uburasirazuba zirimo Gutamiiza Radio & Weasel na B2C, Binkolera The Ben na Sheebah n’izindi nyinshi.

Mu mashusho bayobotse Sasha Vybz, Swangz Avenue bagezweho muri Uganda ndetse na Kenny uri mu ba mbere muri Tanzania wabakoreye “Komeza unyirebere”.

Urugendo rwabo rwo gukorana n’abeza ntirwagarukiye aha, kuko baherutse no gukorana na Paul Gambit uri mu bashinze inzu itunganya amashusho ikomeye muri Afurika ya Kurlevra Productions.

Uyu mugabo ni we wakoze indirimbo nyinshi twamenye kandi tukanyurwa n’uko zisa zirimo iza Yemi Alade, Selebobo n’abandi banyuranye kandi bakomeye muri Afurika.

Benshi mu bakoranye n’uyu mugabo barimo na Charly na Nina bahamya ko ari umuhanga ariko bakamushima uburyo iyo ari mu kazi aba yicishije bugufi akora ibintu bye yitonze bikarangira atanze umusaruro mwiza.

Charly na Nina bavuga ko guhura n’uyu mugabo byaturutse ku mubano mwiza bafitanye na Orezi baherutse no gukorana indirimbo “Lazizi”.

Bagize bati” Yagombaga kuba ari muri Uganda aho yakoreye indirimbo Sheebah na Orezi, twaje kubimenya tujyayo turaganira twemeranya gukorana.”

Aba bahanzikazi nubwo batavuga umubare w’amafaranga yabaciye ariko bemeza ko gukorana n’uyu mugabo atari ibintu byari bihendutse. Nina yagize ati” Twaje kumenya ko ku Isi nta kintu gihendutse. Icy’ingenzi ni uko dukora ibintu byiza. Kandi umugabo yaduhaye indirimbo nziza.”

Charly na Nina bemeza ko Gambit akora amashusho y’indirimbo meza kandi ari ku rwego mpuzamahanga, aho bizeye ko amateleviziyo yo hanze y’u Rwanda nayo azatangira gucuranga indirimbo yabo kuko bizeye ko ikoze neza.

Charly na Nina bavuga ko gukorana n’abatunganya indirimbo mpuzamahanga bizabafasha kwambutsa bwangu umuziki wabo ukarenga imipaka y’u Rwanda. Bongeraho ko n’umunyarwanda bashima imikorere ye nawe bakorana nkuko hari nabo basanzwe bakorana.

Indirimbo “Umuti” Charly na Nina baherutse gushyira hanze amashusho yayo yakozwe na Paul Gambit mu gihe mu buryo bw’amajwi yakozwe na Nessim.

Ni indirimbo y’urukundo nkuko benshi mu bakurikirana umuziki wa Charly na Nina bamaze kubimenyera. Bavuga ko yagiye hanze yari imaze amezi abiri itangiye gukorwa. Amashusho yayo yafatiwe i Kampala yo ngo bayakoze umunsi wose amanywa n’ijoro.

Ikiganiro na Charly na Nina basobanura uko bahuye na Paul Gambit

Iyi ndirimbo bayitezeho kumenyekana ku rwego rwa Afurika

Paul Gambit yakoze indirimbo nyinshi zirimo iyta Davido na Selebobo

Na Gode ya Yemi Alade na Selebobo nayo ni imwe yakozwe na Paul Gambit igakundwa

Paul Gambit ni umwe mu bakora amashusho bafite izina rikomeye muri Afurika
Indirimbo nshya ya Charly na Nina yakozwe na Paul Gambit umunya-Nigeria wakoranye n'abahanzi b'ibyamamare
Charly na Nina bafite indirimbo nshya bise "Umuti"
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza