Mu minsi ishize umuhanzi ukizamuka RunUp yari yatangiye kwicinya icyara ko yaba agiye gukorana indirimbo ‘Tsunami’ na Chriss Eazy, icyakora kugeza magingo aya uwavuga ko icyizere cyaraje amasinde ntabwo yaba ari kure y’ukuri.
Amakuru IGIHE yabonye ni uko mu minsi yashize, Run Up na Chriss Eazy bahuriye muri studio bakorana indirimbo ‘Tsunami’ na producer Element, icyakora kugeza ubu ntabwo bagicana uwaka.
Nyuma yo gufata amajwi y’iyi ndirimbo, mu gihe aba bahanzi biteguraga kwerekeza muri Tanzania kuhafatira amashusho yayo, RunUp n’abajyanama be mbere y’uko bagenda bigira inama yo kuganira na Chriss Eazy ku bijyanye n’ibizava mu ndirimbo.
Ibiganiro byabo ntabwo byaje kugenda neza cyane ko uruhande rwa RunUp rwo rwifuzaga ko indirimbo bagiye gukorana bayishyira ku mbuga zicuruza imiziki ze hanyuma bakazagabana 50% by’ikizavamo.
Ku rundi ruhande, Chriss Eazy n’abo bakorana nabo basabaga uyu muhanzi ko yayibaha ikajya ku mbuga zabo hanyuma iyo 50% nabo bakayigabana cyane ko bari bafite icyizere ko ari naho hari kuva menshi.
Nyuma yo kutabasha kumvikana, Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy yasabye RunUp ko yabaha ibihumbi 8$ (arenga miliyoni 11Frw) yo gukorana indirimbo hanyuma akayijyana yose ntacyo bamusabye.
RunUp utarahise abyakira neza yasabye uruhande rwa Chriss Eazy ko ibyo gukorana baba babiretse kuko batari bari kumvikana, bituma umushinga uhagarara.
Uyu muhanzi wari ufite indirimbo irimo Chriss Eazy, yaje gufata icyemezo cyo kuyisubiramo akayisohora ari wenyine ndetse amakuru ahari ahamya ko ari umushinga ugeze kure.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!