IGIHE

Uganda: Umuhanzikazi yavuze ko yakoze amasengesho yo kwiyiriza asaba Imana ikibuno

0 10-11-2024 - saa 22:23, Uwiduhaye Theos

Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda, Maureen Peace Namugonza, umaze kwamamara muri iki gihugu ku mazina ya Ava Peace, yatunguye benshi ubwo yavugaga ko yakoze amasengesho yo kwiyiriza asaba Imana kumuha ikibuno gifatika.

Uyu mukobwa ugezweho mu muziki muri Uganda yabigarutseho mu kuganiro yagiranye na Galaxy TV yo muri iki gihugu, aho yavuze ko kera akiri muto abantu bamusekaga kubera ko yari afite ikibuno gito ndetse bikamubangamira kugeza ubwo yiyemeje kubisengera.

Ati “Abantu ku ishuri bakundaga kumbwira ko nta kibuno kinini mfite. Nkarira ndetse ngasubira mu rugo. Narasenze, ndiyiriza nsaba Imana gukora ibitangaza; none byarabaye.”

Ava Peace ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Uganda muri iki gihe. Uyu mukobwa afite imyaka 24 cyane ko yavutse mu 2000.

Reba imwe mu ndirimbo akunzwemo muri Uganda

Ava Peace yatumye bamwe muri Uganda bamwibazaho kubera amagambo ye
Ava Peace ni umwe mu bahanzikazi bagezweho muri Uganda
Ava Peace yatunguranye avuga ko kugira ngo azane ikibuno byamusabye amasengesho yo kwiyiriza
Uyu mukobwa afite imyaka 24 y'amavuko
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza