IGIHE

Uganda: Shakib umugabo wa Zari yateguje umukino w’iteramakofe n’umuhanzi Rickman

0 7-06-2025 - saa 23:54, Nsengiyumva Emmy

Shakib Cham, umugabo wa Zari yateguje umukino w’iteramakofe ugiye kumuhanganisha n’umuhanzi Rickman, aba bakaba bazatana mu mitwe ku wa 30 Kanama 2025.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Shakib Cham yateguje uyu mukino, asaba abamukurikira kuzirikana itariki bazakiniraho.

Shakib ateguje uyu mukino mu gihe ku rundi ruhande umwaka ushize yakinnye umukino na JK Kazoora ndetse birangira anamutsinze.

Umukino wa Shakib na Rickman watangiye kuvugwa umwaka ugitangira, kuko muri Mata 2025 bari batangiye guhigana ubutwari.

Shakib imbere y’itangazamakuru yavuze ko Rickman atazarenza ’Round’ ya gatatu bakirwana ariko aramutse anahagejeje atabasha kwihanganira ibipfunsi azaba akubitwa ngo agere ku ya gatanu.

Icyakora icyo gihe Rickman wari uherutse gutsinda umuhanzi mugenzi we witwa Grenade, we yirinze kugira byinshi avuga ndetse kugeza n’ubu ntarashaka kuvuga ku murwano we na Shakib.

Muri Uganda, umukino w’iteramakofe ukomeje kuzamuka cyane nyuma y’aho utangiye kwinjirwamo n’ibyamamare kuko usanga abasanzwe barebana ay’ingwe uyu munsi basaba ko bahabwa rugari bagahangana mu bipfunsi.

Shakib asanzwe ari umucuruzi ukomeye ariko unafite umugore w’icyamamare muri Uganda no muri East Africa, Zari Hussein wamamaye kurushaho ubwo yabyaranaga na Diamond abana babiri.

Rickman uzaba ahanganye na Shakib na we si izina rito muri Uganda kuko asanzwe ari umuhanzi ukora umuziki ku rwego rwo hejuru.

Uyu musore yakunze kuvugwa cyane mu nkuru z’urukundo n’inkumi zinyuranye muri Uganda ariko mu Rwanda ho yibukirwa ku kuba yarakanyujijeho na Amandah Darling.

Shakib aherutse kuvuga ko gutsinda Rickman bitazamufata gukina 'Rounds' eshatu
Rickman aherutse gutsinda umuhanzi mugenzi we Grenade
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza