IGIHE

Uganda: Nina Roz yatangiye urugendo rwo kwiyamamariza kuba umudepite

0 11-06-2025 - saa 11:15, Nsengiyumva Emmy

Nina Roz uri mu bahanzi bamaze igihe bafite igikundiro mu muziki wa Uganda, yahawe ibyangombwa bimwemerera kwinjira mu rugendo rwo kwiyamamariza kuba umu depite ahagarariye abagore mu Karere ka Ssembabule.

Ku wa 10 Kamena 2025 ni bwo Nina Roz yahawe ibyangombwa n’ishyaka rya National Unity Platform (NUP) rya Bobi Wine, bimwemerera kwiyamamariza kuba umudepite mu matora ateganyijwe mu 2026.

Mu gihe Nina Roz yakwemezwa na komisiyo y’Igihugu y’amatora, yazahatana na Mary Begumisa wo mu ishyaka rya NRM riri kubutegetsi unasanzwe ahagarariye abagore bo muri aka karere mu Nteko ishinga amategeko.

Mu minsi ishize ni bwo Nina Roz yatunguranye atangariza abamukurikira ko yifuza kwinjira muri politiki ndetse kuva icyo gihe akunda kugaragara mu bikorwa bya NUP ishyaka ritavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Uganda.

Nina Kankunda wamamaye nka Nina Roz, ni umwe mu bahanzikazi bo muri Uganda bakundirwa ikimero cye.

Uyu muhanzikazi udakunze guhisha ko afite ibisekuruza mu Rwanda, yakunzwe mu ndirimbo nka Billboard kipande, Nangana yakoranye na Daddy Andre, Wangi n’izindi nyinshi.

Nina Roz yatangiye urugendo rwo kwiyamamariza kuba umu depite
Nina Roz aherutse kwinjira mu ishyaka rya NUP rya Bobi Wine
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza