IGIHE

Ubutumwa bw’Ibyamamare nyarwanda muri ibi bihe bya Coronavirus (video)

7 25-03-2020 - saa 15:04, Nsengiyumva Emmy

Muri iyi minsi u Rwanda by’umwihariko n’Isi bihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, abahanzi n’ibindi byamamare mu Rwanda, batanze ubutumwa butandukanye bw’ihumure, basaba abanyarwanda kubahiriza amabwiriza bahawe n’ubuyobozi.

Zimwe mu ngamba zafashwe harimo kuba Abanyarwanda barasabwe kuguma mu ngo zabo mu gihe cy’ibyumweru bibiri kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa ry’iki cyorezo, gukaraba kenshi gashoboka amazi ndetse n’isabune.

Ibyamamare nyarwanda mu ngeri zitandukanye, byasabye abanyarwanda kumvira ingamba zashyizweho.

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya, Nkusi Arthur

Mu butumwa yageneye Abanyarwanda, Nkusi yavuze ko icyorezo cya Coronavirus gikomeye ariko kidakwiye kubatera ubwoba cyane kuko abantu bafatanyije bakakirwanya bagitsinda.

Yagize ati “Amakuru yose murayatangarizwa na Minisiteri y’Ubuzima, ntimuhe agaciro ibihuha n’amakuru ava ahatandukanye. Tugume mu rugo tubeho neza.”

Bruce Melodie

Uyu muhanzi yahaye ubutumwa Abanyarwanda bafite amakuru y’umuntu ufite ibimenyetso bya Coronavirus ko bakwiyambaza ababishinzwe bakita kuri aba bakareba niba koko barwaye.

Ati “Niba warabanye n’umuntu ufite ibimenyetso bya Coronavirus cyangwa ukabona ubifite, ukwiriye kubimenyesha inzego z’ubuzima zikwegereye cyangwa ugahamagara 114. Mugume mu rugo mwoge intoki mugire ubuzima bwiza.”

Mani Martin

Uyu muhanzi yasabye Abanyarwanda gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zibishinzwe. Yagize ati “Birababaje kubona duhabwa amabwiriza ariko abantu bakayarengaho nk’aho bitabareba.”

Mani Martin yibukije abakunzi be ko iki cyorezo gifata uwo ariwe wese bityo gukurikiza amabwiriza bireba buri wese.

Ati “Nta kintu kidasanzwe waba ufite cyatuma amabwiriza atatureba, tugume mu ngo dukarabe ibiganza byacu dukoresheje isabune yabugenewe.”

Mico The Best

Uyu muhanzi yavuze ko yatangiye yamagana amakuru yavuzwe kuri iyi ndwara ko idafata, ababwira ko iyi ndwara ifata uwo ari we wese mu gihe atirinze.

Ati “Mwagiye mwumva abantu benshi bayikerensa, Coronavirus ni indwara ifata abantu bose. Mu kwirinda Coronavirus ndagira ngo mbibutse ibi bikurikira; gukaraba amazi meza ndetse n’isabune, kwirinda kwikora ku munwa ku mazuru cyangwa ku maso mu gihe utakarabye intoki.”

Uyu muhanzi yasoje ubutumwa bwe asaba Abanyarwanda kubahiriza ingamba Leta yashyizeho zirimo kuguma mu ngo mu gihe bahawe.

Yvan Buravan

Buravan yibukije abanyarwanda ko gukorora cyangwa kwitsamura ukoresheje igipfunsi cyangwa urushyi atari byiza ahubwo abasaba kujya bakoresha inkokora.

Usibye ibi ariko yanabibukije gukaraba intoki hifashishijwe amazi meza n’isabune ndetse no kuguma mu ngo zabo nkuko nawe ariho ari kuba.

Umunyamakuru Sandrine Isheja

Sandrine Isheja yavuze ko uretse kuba ari umunyamakuru ari n’umubyeyi, asaba ababyeyi bagenzi be kubyaza umusaruro uyu mwanya bahawe wo kuba mu rugo birinda Coronavirus.

Ati “Twirinde ingendo zitari ngombwa mu gihe dukeneye kwishyura dukoreshe ikoranabuhanga, ariko murinde abana kuva mu ngo. Mubafashe gusubiramo amasomo. Ni igihe cyiza cyo kuganira n’abana cyane ko benshi babura umwanya mu gihe baba biruka hirya hino bashakisha imibereho.”

Sandrine Isheja yasabye ababyeyi bagenzi be kuzirikana no kubahiriza amabwiriza bahabwa na Leta yo kwirinda iki cyorezo.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.

Ishobora kwandura binyuze mu kuramukanya abantu bahana ibiganza, hakabaho guhererekanya amatembabuzi yaturutse mu myanya y’ubuhumekero y’umuntu wanduye, maze uyakozeho akaza kwikora ku munwa, ku mazuru cyangwa mu maso, agahita yandura. Umuntu ashobora no gukura iyi virusi ku kintu yaguyeho, kandi iyo gikomeye ishobora kumaraho amasaha menshi yagera no ku minsi itatu.

Nkusi yavuze ko mu bufatanye, abanyarwanda bazatsinda icyorezo cya Coronavirus
Umuhanzi Bruce Melodie yasabye abafite ibimenyetso bya coronavirus kwihutira kubimenyesha inzego zibishinzwe
Buravan yibukije abanyarwanda ko gukorora cyangwa kwitsamura ukoresheje igipfunsi cyangwa urushyi atari byiza ahubwo abasaba kujya bakoresha inkokora
Sandrine Isheja yasabye ababyeyi kubyaza umusaruro uyu mwanya bahawe wo kuba mu rugo birinda Coronavirus.
Mico The Best yamaganye amakuru y’ibihuha akomeje gukwirakwizwa ko coronavirus idafata abirabura
Mani Martin yasabye Abanyarwanda gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zibishinzwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mugerakure fabrics 2020-03-27 00:37:00

Batange umusanzu bagaburire bake mubanyarwanda batabona icyo kurya naho amabwiriza aratangwa cyane kuma radio

2
Ff 2020-03-26 01:17:47

Ahhhhhhhh umuntu aba yumiwe pee

3
Tim 2020-03-25 15:20:25

Ibi byamamare birananiwe ntako byirira.

4
Gigi 2020-03-25 11:57:30

Ibyamamare cga ibyiyamamaje

5
habinezadidier 2020-03-25 09:16:17

mubishyire nomubokwa mubafasha se abishwe ninzara huuuu amagambo oyaa

6
shsjdjdj 2020-03-25 08:31:14

ngo ibyamamare hahahaha !!! mwagiye mureka kudusetsa koko

7
shsjdjdj 2020-03-25 08:31:11

ngo ibyamamare hahahaha !!! mwagiye mureka kudusetsa koko

Kwamamaza