IGIHE

Ubuhamya bw’uko Awilo Longomba yaretse ibyo kuvuza ingoma akaba umuririmbyi

2 24-10-2019 - saa 19:46, Uwiduhaye Theos

Awilo Longomba utegerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba kuri uyu wa Gatanu yavuye imuzi iby’uko yaretse kuvuza ingoma akinjira mu muziki mu buryo bumutunguye ukamuhira.

Uyu mugabo yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane aho yavuze ko kuba umuhanzi wari umugambi w’Imana atari ibintu yatekerezaga mu buzima bwe.

Ati “Navuzaga ingoma. Icyo gihe nagiye nkorana n’abahanzi nka Papa Wemba, Kanda Bongo Man n’abandi. No muri studio n’ibyo nakoraga, ntabwo byari byoroshye kubivamo nkajya mu byo kuririmba. Ntekereza ko cyari icyerekezo cyanjye Imana yanteganyirije.’’

“Kubera ko twari twarashinze itsinda ry’abaririmbyi. Nashakaga kuba umuvuzi w’ingoma abandi bakaza bakaririmba. Aba baririmbyi ku munsi wo gufata amajwi y’indirimbo narababuze […]”

Avuga ko icyo gihe muri studio yagiriwe inama yo gushira ubwoba akaririmba kuko abari kumufasha bari bamaze kumutenguha nawe akabanza gushidikanya ariko nyuma akaza kubikora kuko nta yandi mahitamo yari afite.

Ati “Ushinzwe ibyuma icyo gihe yarambwiye ati aba bantu batinze nawe ushobora kuririmba. Ndamubwira nti ntabwo ndi umuririmbyi ndabategereza baze, amasaha arashira andi arataha, bazimya telefoni. Nararize nibaza icyo nkora nkajya ndeba mu kirere nkabwira Imana nti mpa imbaraga. Muzi indirimbo yitwa ‘Tout Pouissant’ yavuye muri iyo nkuru.”

Akomeza avuga ko yahise asubira muri studio agatangira kuririmba, iyi ndirimbo iza gukundwa ubwo yageraga ku isoko, abantu bakavuga ko afite ijwi ry’umwimerere.

Igihe kigeze cyo gufata amashusho nabwo yari yavuganye n’ababyinnyi nabo baramutenguha ntibaza, abwirwa n’abagombaga gukora amashusho ko agerageza akaririmba.

Ati “No ku munsi wo gufata amashusho abari kubyina ntibaza. Barambwira bati Awilo kubyina wabishobora, ndabyemera ntangira kubyina gutyo. Ubwo n’amashusho yajyaga hanze nabwo abantu barabikunda.”

Uyu muhanzi avuga ko yahise atangira kwitabira ibihembo bitandukanye ariko akaba atari yakiyumvisemo ko ari umuririmbyi ahubwo akavuga ko avuza ingoma, gake gake aho agiye abantu bakamusaba kuririmba ahinduka umuririmbyi gutyo. Ubu ni umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagiriye inama urubyiruko ko icyo umuntu azaba cyo ari Imana igitegura rudakwiriye gucika intege.

Awilo Longomba yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, aherekejwe n’ikipe y’abantu bazamufasha ku rubyiniro mu gitaramo ategerejwemo ku mugoroba wo ku wa 25 Ukwakira 2019.

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali], kwinjira bizaba ari 10 000 Frw mu myanya isanzwe, 20 000 Frw muri VIP , 25 000 Frw muri VVIP ndetse na 200 000 ku meza y’abantu umunani.

Awilo Longomba yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘‘Coupé’’, ‘‘Gâté le coin’’, “Cache Cache”, “Karolina”, “Rosarina”, “Banana”, “Bibala bala”, “Trop parler c’est maladie” cyangwa se “Fifi”, “Esopi Yo” yahuriyemo na Tiwa Savage, “Enemy Solo” yakoranye na P Square n’izindi nyinshi.

Yabaye umucuranzi uvuza ingoma mu matsinda atandukanye nka Viva la Musica, Stukas, Nouvelle Generation na Loketo.

Mu 1995 yahise ava mu byo kuvuza ingoma atangira kuririmba ndetse ahita ashyira hanze album ye ya mbere yise ‘Moto Pamba’ ku bufasha bw’abarimo Shimita, Ballou Canta, Dindo Yogo, Dally Kimoko, Sam Mangwana, Syran Mbenza na Rigo Star.

Mu 1998 yahise akora iyo yise ‘Coupé Bibamba’ yatumye amenyekana mu buryo bukomeye mu bihugu bitandukanye muri Afurika, i Burayi na Amerika.

Iyi yakurikiwe n’iyo yise ‘Kafou Kafou’ yagiye hanze mu 2001 na ‘Mondongo’ yakoze mu 2004.

Mu 2008, Awilo Longomba yashyize hanze album ye nshya yise ‘Super Man’ nayo yakunzwe mu buryo bukomeye. Uyu muhanzi yanakunzwe mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada ubwo yari ari mu bitaramo bihazenguruka afatanyije na Nabtry International Cultural Dancers.

Ibi bitaramo byari bigamije kumenyekanisha album ‘Super Man’ byasize yirahirwa mu 2008 na 2009.

Ubu aba mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza aho abana n’umufasha we Paradis Kacharelle, banafitanye umwana bise Lovy Believe Church Awilo Longomba.

Awilo Longomba avuka mu muryango utari agafu k’imvugwa rimwe mu muziki cyane ko se Victor Longomba ari we washinze itsinda ry’abanyamuziki ryitwa T.P OK Jazz ryamamaye cyane cyane ndetse na mukuru we witwa Lovy Longomba ni umwe mu bari bakomeye mu muziki mu itsinda yabanagamo n’umuvandimwe we Christian Longomba ryitwaga Longombas ryakoreraga umuziki muri Kenya.

Uyu muhanzi yatangiye avuza ingoma biza kurangira abaye umuririmbyi
Remmygious Lubega uyobora RG Consult itegura Kigali Jazz Junction ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru
Samputu Patrick uri mu bayobozi ba Bralirwa iri mu baterankunga b'igitaramo
Michaella Rugwizangoga, Umuyobozi Mukuru w'ishami ry'uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen mu Rwanda, yavuze ko mu gitaramo cya Awilo Longomba hazaba hari uburyo bwo gutwara abantu bworoshye ku buryo batazagira ikibazo cyo kuzana imodoka
Mani Martin uzaririmbana na Awilo Longomba yavuze ko iki gitaramo hari byinshi azacyungukiramo
Awilo Longomba yavuze ko abantu bazaza mu gitaramo azaririmbamo bazacinya akadiho kakahava
Awilo Longomba mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru

Amafoto: Hardy Uwihanganye

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
nkurunziza janvia 2019-10-26 02:28:34

kumemor mfise arubumu.yiw Sinsiba kunva Umuziki wiwe none afise iryaka ingahe? kuwengo arakuze!

2
KIKI 2019-10-25 04:15:57

Murakoze kutubwira aho igitaramo kibera,muze gupresiza nisaha

Kwamamaza