IGIHE

Twaje kwica umuziki! Coach Gael kuri album ’Colorful generation’ ya Bruce Melodie yumviswe na miliyoni 40

0 9-06-2025 - saa 22:43, Uwiduhaye Theos

Coach Gael yishimira miliyoni 40 z’abumvishe album ya Bruce Melodie mu mezi ane ashize, yabaye nk’uwishongora ku bigeze kumushinja kwica umuziki mu gihe yinjiraga mu byo gufasha abahanzi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Coach Gael yagize ati “Twaje kwica umuziki!” ni amagambo yari aherekeje ifoto igaragaza ko Bruce Melodie yujuje miliyoni 40 z’abarebye indirimbo ye ku mbuga zose.

Ubwo Coach Gael n’itsinda bakorana binjiraga mu muziki by’umwiharimo mu gufasha abahanzi batandukanye, hari abatarahise babakira ndetse bakabafata nk’abari kuwica.

Buri gikorwa kidasanzwe bagezeho, Coach Gael ahita yibutsa babandi ko mu by’ukuri hari ibyo amaze kugeraho aho kuwica nkuko babivugaga.

Iyi album yagiye hanze muri Mutarama 2025 ni imwe mu zasamiwe hejuru n’abakunzi b’umuziki, biturutse ku bihangano bitandukanye biyiriho.

Mu gihe cy’amezi atandatu gusa imaze igiye ku mbuga nka Youtube, Spotify, Deezer n’izindi zicururizwaho umuziki uyu muhanzi yatangaje ko imaze kumvwa na miliyoni 40.

Ni album y’indirimbo 17 n’inyongezo eshatu. Iriho izirimo Funga Macho, Bruce Melodie yakoranye na Shaggy, Niki Minaj yakoranye na Blaq Diamond, Sowe, Iyo foto yakoranye na Bien, Beauty on Fire Bruce Melodie yakoranye na Joe Boy n’izindi.

Bruce Melodie aherutse gukorana indirimbo na Ray G

Bruce Melodie yujuje miliyoni 40 z'abumvishe album ye 'Colorful generation'
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza