Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeje ko uru rwego rwataye muri yombi Turahirwa Moses usanzwe ari umuyobozi w’inzu y’imideli ya Moshions, akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.
Ibi Dr. Murangira yabihamirije IGIHE mu kiganiro kigufi twagiranye, aho yagize ati“Ni byo koko Turahirwa Moses yarafashwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge nkuko bigaragazwa n’ibisubizo by’ibipimo byafashwe bikanapimwa n’abahanga bo muri RFI [Rwanda Forensic Institute].”
Dr. Murangira abajijwe niba ibiyobyabwenge barasanze ari byo bituma agaragaza imyitwarire amaranye iminsi yanenzwe n’abatari bake, Umuvugizi wa RIB, yagize ati “Ingano y’ibiyobyabwenge basanze mu mubiri we ni nyinshi cyane, ntabwo twakwirengagiza ko bigira uruhare mu byo akora. Ku bindi, iperereza rirakomeje.”
Si ubwa mbere Turahirwa akurikirwanyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge kuko no mu 2023 yakurikiranyanyweho ibyaha bisa nk’ibi gusa aza gufungurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!