IGIHE

Tom Close n’umufasha we baritegura kwibaruka ubuheture

3 21-09-2019 - saa 15:38, Nsengiyumva Emmy

Umuryango wa Tom Close n’umugore we Niyonshuti Ange Tricia, baritegura kwibaruka ubuheture (umwana wa gatatu) mu minsi mike.

Tom Close yashyingiranywe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana ku itariki 30 Ugushyingo 2013 mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne ruherereye mu Murenge wa Nyarugenge. Umukobwa akaba imfura yabo witwa Ineza Ella bamwibarutse ku wa 16 Kanama 2014.

Muri Kamena 2017 uyu muryango wibarutse umuhungu akaba ubuheta bwabo bise Imena Elan.

Nyuma y’aba bana babiri, muri Kamena uyu mwaka, bemeye kurera uruhinja rwatoraguwe i Nyagatare ku muhanda, aho uwo muhungu yahise aba uwa gatatu mu muryango bamwita Ingenzi.

Amakuru IGIHE yakuye mu nshuti z’uyu muryango ni uko umufasha wa Tom Close atwite ndetse yitegura kubyara ubuheture, aho biyemeje ko azaba ariwe muhererezi mu muryango.

Tricia yaciye amarenga ko yitegura kwibaruka umwana abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, maze avuga amazina y’abana be bose.

Yagize ati “Inkingi, Ndagukunda Papa. (Ineza, Imena, Ingenzi,I…).” Ni amagambo asa n’aca amarenga ko agiye kwibaruka umwana n’izina rye rizaba ritangirwa n’inyuguti ya ‘I’ kimwe n’abandi bose.

Tom Close ni umwe mu bahanzi nyarwanda bubatse ibigwi ku rwego ruhambaye, ndetse yabaye urugero kuri benshi aho yagaragaje ko umuziki udashobora kubuza umuntu kwiga ngo aminuze.

Ubu usibye ibikorwa bijyanye na muzika, ni umwanditsi w’ibitabo n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Tom Close n'umufasha we Ange Tricia baritegura kwibaruka ubuheture
Tom Close n'umuryango we
Umufasha wa Tom Close niwe waciye amarenga ko yaba agiye kwibaruka ubuheture
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ukobizaba noel 2019-09-21 10:51:30

Nibyiza2

2
mugisha 2019-09-21 09:39:01

Nibasubireyo nta mahwa.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

3
manzi fabien 2019-09-21 09:21:45

nimwe mukwiye kujya muvuga kuko murumuryango wintwari nintangarugero lmana izabahundagazaho lmigisha kubwiyopfubyi mwarezi mukamugira uwanyu rwose munteye ubwuzu, uwiteka azabubakire murame mwongere murame kdi musazane mwuzukuruze

Kwamamaza