Mujyanama Claude uzwi nka TMC, aho yari umwe mu bagize itsinda rya Dream Boys, yasubije Platini P baribanagamo, uherutse kumushinja kuba yaramutereranye.
Mu ndirimbo 2009 Platini amaze gushyira hanze, agaruka ku buryo uyu musore bakoranaga yamutereranye, akajya gukomeza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri iyi ndirimbo aragira ati “Natawe imihanda ndabyimenyera, inshuti ziraza zikagenda, Indatwa yantabye mu nkiko, ‘bless’ Mendez (Ishimwe Clement wa KINA Music) ntiwamvuyeho.”
Icyakora TMC yanze kwemeza ibyo ashinjwa na mugenzi we, ati “Imyaka 11 muri Dream Boys ni myinshi cyane, harimo ibyiza byinshi n’ibibi bike. Buri wese yadodamo umwambaro umukwiriye.”
Yakomeje ati “Twanyuze muri byinshi byiza cyane, na bike bibi. Bitewe n’uko umuntu ashaka kureba ibintu ndetse n’icyo ushaka gutangaza, ntiwabura icyo ufatamo.”
Amakuru avuga ko kugenda kwa TMC bitashimishije Platini washinjaga mugenzi we gufata iki cyemezo batarabiganiriyeho ari nabyo yita kumutaba mu nkiko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!