Nyuma y’iminsi Igor Mabano akubutse muri Nigeria aho yakoreye imishinga itandukanye irimo na album y’umuhanzi ‘The FloWolf’, uyu muhanzi na we yageze i Kigali ari kumwe n’itsinda bakorana mu rwego rwo gushyira akadomo kuri uyu mushinga.
Aba bagabo baturutse muri Nigeria bageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 5 Ugushyingo 2024, bakirwa na Igor Mabano bagomba gukorana ku mushinga wa album y’uyu muhanzi.
Mu kiganiro na IGIHE, Igor Mabano yavuze ko uyu muhanzi ari mu Rwanda kurangiza imishinga y’indirimbo bakoranye.
Ati “Ari i Kigali ari kumwe n’itsinda rya Noobian Entertainment basanzwe bakorana, bari muri gahunda zo kugira ngo turangize gukora kuri album ye nshya.”
The Flowolf azwi mu ndirimbo nka ‘DWM’ yahuriyemo n’abandi bahanzi babana muri Label barimo na Davido uyiyobora, ‘On a Jay’ yakoranye na Mayorkun na we ubarizwa muri DWM n’izindi zinyuranye.
Aba bahanzi uretse kuba bari no gukorana, umwaka ushize bakoranye indirimbo bose ‘No other way’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!