IGIHE

The Ben yongewe mu gitaramo cyatumiwemo Diamond i Ntungamo muri Uganda

0 22-05-2025 - saa 14:33, Nsengiyumva Emmy

The Ben umaze iminsi muri Uganda aho yakoreye igitaramo cyo kumvisha abantu album ye nshya yise ‘The Plenty love’ cyabereye muri Kampala Serena Hotel, yamaze kongerwa mu gitaramo cyatumiwemo Diamond i Ntungamo ya Uganda.

Iki gitaramo byitezwe ko kizaba ku wa 24 Gicurasi 2025, aho uretse The Ben, abandi bahanzi bongewemo barimo Bebe Cool na Eddie Kenzo bose bazaba bataramira abakunzi ba muzika.

Iki gitaramo cyahujwe n’isiganwa ku maguru ryiswe ‘The Coffee Marathon’ cyateguwe mu rwego rwo gushyigikira abagore bo mu cyaro bahinga ikawa mu rwego rwo kwikura mu bukene.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 30UGX ku bashaka no kuzabanza gukina Marathon cyangwa ibihumbi 10UGX ku bashaka kwihera ijisho iby’aba bahanzi gusa.

The Ben yitabiriye iki gitaramo nyuma y’icyo yakoreye muri Kampala Serena Hotel aho yataramiye abarenga 1500 afatanyije n’abandi bahanzi barimo Element Eleeeh, Kevin Kade, Ray G, Rema Namakulah n’abandi benshi.

The Ben na Diamond baherukaga guhurira ku rubyiniro muri Kanama 2023 ubwo bombi bataramiraga abari bitabiriye ibirori bya Trace Awards byabereye muri BK Arena.

Uretse The Ben iki gitaramo cyongewemo Bebe Cool na Eddie Kenzo
The Ben yongewe mu gitaramo cyatumiwemo Diamond i Ntungamo muri Uganda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza